Igipolisi cyo muri Koreya y’Epfo cyatangiye iperereza ku mugabo ukekwaho gutwika inkongi y’ishyamba mbi kurusha izindi mu mateka y’igihugu, ubwo yasukuraga imva za sekuru na nyirakuru, nk’uko umwe mu bagenzacyaha yabivuze.
Inkongi zirenga cumi n’imwe (12) zagurukanywe n’umuyaga ukomeye n’ubushyuhe bukabije, bikaba bimaze gutwara ubuzima bw’abantu 30 no gutwika hegitari zirenga 48,000 (agera kuri 118,610 acres) z’amashyamba. Abategetsi bavuze ko iyi ari inkongi mbi cyane yabayeho mu mateka ya Koreya y’Epfo, igaragaza ingaruka zikomeye ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Muri Koreya y’Epfo, mu ntara ya North Gyeongsang, ahantu hababajwe cyane n’iyi nkongi ni mu karere ka Uiseong, aho hegitari 12,800 z’amashyamba zangiritse. Umugabo w’imyaka 56 arakekwaho kuba ari we wateje inkongi ku itariki ya 22 Werurwe, ubwo yasukuraga imva za sekuru na nyirakuru.
Umwe mu bayobozi b’igipolisi cy’iyo ntara yavuze ati: “Twamufunze by’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza, tuzongera kumuhamagara tumubaze nyuma y’uko igenzura ryo ku ground rirangiye, bishobora kumara amezi arenga rimwe.” Uyu muyobozi, utashatse gutangazwa izina, yabwiye ibiro ntaramakuru by’AFP ko uwo mugabo yarezwe gukekwaho guteza inkongi atabigambiriye.
Amakuru aturuka muri Yonhap News Agency avuga ko umukobwa w’uyu mugabo yabwiye abashinzwe iperereza ko se yagerageje gutwika amashami y’ibiti yari iruhande rw’imva akoresheje briquet (cigarette lighter).
Ariko kubera umuyaga, umuriro wagurutse maze ufata ishyamba, bituma haduka inkongi y’ishyamba ikomeye.
Uyu mugabo arakomeza gukurikiranwa n’inzego z’umutekano, aho hazakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane uko iyi nkongi yatewe.