Ku wa 22 Nyakanga 2025, inzego z’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zataye muri yombi Michael Gann, w’imyaka 55, ukomoka i New York, ashinjwa gukora no guhisha ibisasu by’inkorano (IEDs) mu bice bitandukanye bya Manhattan. Uyu mugabo bivugwa ko yakoresheje amakuru yabonye kuri internet, harimo n’ubufasha bwa porogaramu zifashisha ubwenge bw’ubukorano (AI), mu gukora ibyo bisasu.
Abashinzwe umutekano batangaje ko Gann yari afite umugambi wo kubituritsa ahantu h’ingenzi harimo ku kiraro cya Williamsburg, muri za gari ya moshi (subway) no ku mapoto y’amazu yo muri SoHo. Byavuzwe ko yakoze nibura ibisasu birindwi akoresheje imiti yaguze kuri internet, ndetse ngo kimwe muri byo yakijugunye ku muhanda wa gari ya moshi, ashyira ubuzima bw’abantu benshi mu kaga.
Umushinjacyaha mukuru wa Southern District of New York, Jay Clayton, yavuze ko “Gann yakoze ibisasu, abihisha hejuru y’inzu muri SoHo, ndetse ajugunya kimwe muri byo ku muhanda wa gari ya moshi—ashyira ubuzima bw’abantu benshi mu kaga.” Gusa, kubera ubufatanye n’ubushishozi bw’inzego z’umutekano, nta muntu wagize icyo aba.
Iyi dosiye yamenyekanye cyane tariki ya 22 Nyakanga 2025, yerekana uburyo gukoresha ikoranabuhanga, cyane cyane ubwenge bw’ubukorano (AI), bishobora gufasha abantu bafite imigambi mibi kubona amakuru no gukora ibisasu. Ibi bikomeje kuba imbogamizi ku nzego z’umutekano mu gukumira ibyaha nk’ibi.
Si ubwa mbere New York ihura n’ibigeragezo nk’ibi, kuko no mu myaka yashize hari abandi bantu bafashwe bategura ibitero nk’ibi ariko inzego z’umutekano zikabikumira hakiri kare.
