Umugambi wa Israel na USA wo Kugenzura itangwa ry’inkunga muri Gaza LONI igaragaza ko ushobora guteza ibibazo

Gaza – Imiryango mpuzamahanga itanga inkunga hamwe n’Ibiro bya Loni bishinzwe ubutabazi (OCHA) baraburira ko umugambi wa Israel ugaragaramo uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo kugenzura itangwa ry’inkunga mu Ntara ya Gaza ishobora kurushaho guteza inzara, uburwayi no gupfusha abasivile mu buryo butari ngombwa.

Uyu mugambi, uzashyirwa mu bikorwa na Gaza Humanitarian Foundation, umuryango mushya w’abanyamerika barimo abahoze mu gisirikare, mu nzego za leta no mu mitangire y’inkunga, urateganya gushyiraho uburyo bushya bwo gutanga inkunga butajyanye n’amahame y’ubutabazi bwigenga n’ubwigenge bw’imiryango itanga ubufasha.

UNICEF: “Inkunga ntigomba gukoreshwa nk’intwaro ya politiki”

James Elder, umuvugizi wa UNICEF i Genève, yavuze ko “inkunga y’ubutabazi itagomba gukoreshwa nk’intwaro yo gushyira igitutu ku baturage.” Yongeyeho ko umugambi mushya ushobora gusiga abana n’abandi bantu bafite intege nke mu bwigunge, aho bashobora no kutagera ku nkunga.

Elder yavuze ko uburyo bushya bujyanye n’igitekerezo cya kugenzura ibintu bitunga abantu nk’igisubizo cya politiki, kandi ko buzashishikariza kwimurwa ku ngufu ku mpamvu za gisirikare na politiki. Yavuze ati:

“Hari uburyo bworoshye kandi buboneye: Hagarika igisirikare kirimo kubuza ibiribwa kwinjira, fungura imipaka, urokore ubuzima.”

OCHA: Umugambi wa Israel ntushobora guhangana n’uburemere bw’ikibazo

Jens Laerke, umuvugizi wa OCHA, yavuze ko ibitekerezo Israel yatanze mu biganiro n’imiryango itanga ubufasha “bidashobora kudufasha gusubukura ibikorwa ku rugero byakorwagaho mbere y’ifungwa ryose rya Gaza.”

Israel yafunze imipaka yose ya Gaza kuva ku ya 2 Werurwe 2025, yongera gutangira ibitero by’indege byakurikiyeho kwica abaturage basivile benshi no gutuma intambara ikomeza. Israel yavuze ko icyo kigamijwe ari ugushyira igitutu kuri Hamas ngo irekuze imfungwa zayo.

Imiryango itanga inkunga ntiyemera gukorana n’uyu mugambi

Imiryango itanga inkunga irimo na UNRWA, ishami rya Loni rifasha impunzi z’Abanya-Palestina, yarahiye ko itari gukorana n’uyu mugambi mushya. Umuvugizi wa UNRWA, Juliette Touma, yavuze ko:

“Ntushobora gusimbuza UNRWA mu gutanga ubufasha ku baturage barenga miliyoni 2 bo muri Gaza. Twebwe nibo dufite ububasha bwo kugeza ubutabazi henshi.”

Touma yanavuze ko ibirego bya Israel byo kuvuga ko UNRWA yinjijwemo n’abarwanyi ba Hamas nta bimenyetso bifatika bifite, kandi ko iyo habayeho bakekwaho imikoranire n’imitwe y’iterabwoba bahita bakurwa mu mirimo.

Israel yifuje gushinga ibigo bikeya byakusanyirizwamo inkunga

Umugambi wa Israel wateganyaga ko hashyirwaho ahantu hake mu Gaza abantu bajya gufatira inkunga, kandi ko hazajya hagenzurwa n’amakompanyi yigenga yitwaje intwaro. Uko bikorwa, bivuze ko abaturage bashobora kwicwa cyangwa gukomeretswa bagerageza kugera kuri iyo nkunga iri mu duce turinzwe n’abitwaje intwaro.

Ibigo nk’ibi ntibishobora kugera ku bantu bose, by’umwihariko abana, abakecuru, abarwayi n’abatishoboye batabasha kugenda.

Ishingiro ry’ikibazo ni ugufunga inkunga, si ubujura

Laerke wa OCHA yasoje avuga ko ikibazo nyamukuru atari ubujura bw’inkunga nk’uko Israel ibivuga, ahubwo ari ukwimana ibihumbi by’amakamyo y’inkunga yakabaye yinjira mu Gaza buri munsi. Ati:

“N’ubwo hariho ibikorwa bike by’ubujura, ikibazo nyacyo ni ukubuza amakamyo y’inkunga kwinjira. Ibyo ni byo biteza inzara, uburwayi n’urupfu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends