Umufasha wa Meddy yagaragaje ibyishimo bisendereye yatewe no kuba indirimbo Nshya y’umugabo we yujuje abayirebye barenga Miliyoni mu gihe gito imaze ku rubuga rwa YouTube.
Ku munsi wo kuwa Mbere, Hari tariki 17 nibwo umugore w’umuhanzi Nyarwanda Meddy, Mimi mephila yagaragaje ko yishimiye ko indirimbo ya Meddy yujuje abayirebye Miliyoni Kuri shene ya YouTube imazeho igihe cy’ibyumweru bibiri.
Yifashishije urubuga rwa Instagram ye, Mimi yashyize ivugurura mu nkuru ye, ahashyirwa amafoto n’amashusho amara amasaha 24 avuga ati “hagire ubwira Meddy ko indirimbo ye yujuje Miliyoni mu byumweru bibiri imaze igiye hanze.
Meddy nawe ntiyabyihereranye, kuko yagaragaje amashimwe yo kugera Kuri ibi nawe akifashisha amashusho atandukanye yishimira ibyo yagezeho yifatanyije n’abakunzi be.
Meddy Ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, kuva na mbere atarajya muri America, kuko yari mu bahanzi ba mbere yafite igikundiro higanjemo abakobwa batahwemaga kumwereka urukundo mu ibitaramo bye.
Umuramyi Ngabo medard jobert, Meddy niwe muhanzi wagize abamukurikira benshi bagera Kuri Miliyoni Kuri shene ye ya YouTube mu Rwanda, mugihe kugeza ubu ayoboye abahanzi nyarwanda barebwe n’abantu benshi ku gihangano kimwe abifashijwemo na Slowly imaze kurebwa na Miliyoni 112.
Kimwe mu byo wamenya kubyo Meddy yagezeho byananiye benahi, nuko ku muyoboro we wa YouTube, indirimbo ze zirenga 10 aheruka gushyiraho mu buryo bw’amashusho zarebwe n’abarenga Miliyoni binamugira Umuhanzi ukora umuziki umaze kurebwa cyane ku giteranyo inyuma ya Israel mbonyi bahuriye mu kuramya.

Indirimbo ya Meddy yujuje miliyoni kuri YouTube imazeho ibyumweru bibiri
