TOMIKO ITOOKA, umuyapanikazi
Umugore wo mu Buyapani yapfuye afite imyaka 116 yamavuka n’agahigo ka ‘Guinness word records’ ko kuba umuntu wambere ku isi usheshe akanguhe kurusha abandi. Yashyinguwe taliki ya 4/1/2025 akaba yarashijemo umwuka tariki 29/12/2024.
Urupfu rwe rwemejwe ninzego z’ubuzima mu Buyapani, zivugako ari nu muntu wambere warukuze cyane ku isi,nkuko yari yaciye agahigo.Aka gahigo ko kuba umuntu wambere ukuze ku isi yagahawe ‘Guinness word records’ muri Nzeri 2024, nyuma mbere yuko apfa uwo yari yasimbuye yitwa Marie Branyas Morera, we yarafite agahigo ko kurama imyaka 117.
Uyu muyapanikazi Tomiko Itooka yaviukiya ahitwa Osake mu Buyapani kuwa 23 Bicurasi 1908,akaba apfuye yarabyaye abana bane abahungu babiri nabakobwa babiri. Mbere yuko apfa yavugaga ko ibanga nakindi yakundaga kurya imineke ndetse nikinyobwa bita Calpis gikunda kuboneka cyane mu igihugu cyu Buyapani.Nyuma yurupfu rwe agahigo kahawe umubikira witwa Inah Canabarro Lucas ubarizwa mu gihugu cya Brazil akaba afite nawe 116.