mu gihe u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 31 Genoside yakorewe abatutsi, inshuti z’u Rwanda mu bice bitandukanye by’isi zagaragaje ko zifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe.

kuri uyu wa mbere Tariki 07 Mata 2025, hatangijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 genoside yakorewe abatutsi.
bamwe mu banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakora mu myidagaduro bagaragaje kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe barimo umunya Tanzania umenyerewe mu buhanzi nka Alikiba aho yabinyujije ku rukuta rwe rwa instagram agira ati ” Twifatanyije n’abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Ntibizasubira ukundi.

