Umuhanzi Bahati agiye gushyiraho Urupara kubera intego yahaye umugore we ku insinzi ya Paris saint Germain

Umuhanzi wo muri Kenya Bahati agiye gukuraho umusatsi yari amaranye imyaka myinshi kubera intego yahaye umugore we ku mukino ikipe ya Arsenal yaraye itsinzwemo na Paris Saint Germain.

Mbere y’uko umukino w’ishiraniro mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo wagombaga guhuza ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza ndetse n’ikipe ya Paris saint Germain yo mu bufaransa, uyu muhanzi wo muri Kenya yahaye intego umugore we Diana Marua ko ikipe ya Paris saint Germain nitsinda Arsenal ahita akuraho umusatsi we amaranye igihe akawumaraho.

Uyu mugabo uhorana udushya ntabwo yahiriwe n’ibyifuzo bye kuko ikipe yashakaga ko ibona insinzi ariyo Arsenal yamutengushye igatsindwa ibitego 2 kuri kimwe.

Nk’uko umugabo aba agomba guhagarara ku ijambo rye, Bahati nyuma yo gutsindwa kwa Arsenal yabyutse ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho ari murugo n’umwogoshi ndetse yicara batangira kumukata imisatsi ye miremire.

Kuva ubwo abantu benshi bategerezanyije amashushu menshi ku buryo ari bugaragaze yahindutse nyuma yo kogosha umusatsi we mwinshi kubera intego.

Bahati Ari mu bahanzi bo muri afurika y’iburasirazuba bakunze kugaragaraho udushya n’ibikorwa byiza cyane mu mubano we n’umuryango we byumwihariko umugore we adasiba kugaragariza urukundo mu mpano nyinshi z’agaciro akunda kumuha n’amafaranga atagira ingano nko ku munsi w’abakundana ubwo yamuhaga amafaranga menshi nyuma yaho bishimira imyaka bamaranye babana nk’umugore n’umugabo nabwo akaza kumuha imodoka ihenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends