Umuhanzi wo muri Kenya Bahati yongeye guca igikuba ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu mugoroba wo kuwa 02 Kamena 2025,ubwo yatangazaga ko ashaka kugurira Umugore Diana Inzu Nziza cyane.

Aciye ku mbuga nkoranyambaga ze cyane urwa Instagram uyu mugabo uhoza impano ku mugore we yavuze ko Umugore we Ari mu ba mbere bafite Imodoka zihenze Kandi ko ashaka kumugurira imodoka ihenze.
Uyu muhanzi yasoje abaza abantu kumubwira ahantu cyangwa agace karimo inyubako Nziza mu inziza mu gihugu cya Kenya ikwiye umwamikazi,Aho yavugaga Umugore we Diana Marua.
Umuryango wa Diana Marua na Bahati uri mu miryango ikunzwe muri afurika cyane ko badahwema kubigatagariza abantu ku mbuga nkoranyambaga zabo mu bihe bidasanzwe bacanamo nk’ibirori bitabira n’indi minsi ifite icyo isobanuye mu buzima bwabo.
Aba banaherutse kwitabira ubukwe bwa Juma Jux aho bongeye guhurira n’ibyamamare bikomeye muri afurika.
