Umuhanzi Bahati yahaye Umugore we imodoka ya Brabus

Umuhanzi Bahati wo muri Kenya Yakoze agashya aha Umugore we Marua Diana impano y’imodoka ifite agaciro kanini yo mu bwoko bwa barbus iri mu zigezweho muri iyi minsi.

Byari ibyishimo n’amarira y’umunezero kuri Diana Marua nyuma yo guhabwa iyi mpano y’imodoka nziza ya barbus G wagon imwe mu izikorwa n’uruganda rwa Mercedes Benz rukunze gukora izihenze mu isi y’abagwizatunga.

Iyi modoka Yatanzwe n’uyu mugabo umaze kumenyekana mu muziki wa Afurika y’iburasirazuba ihagaze agaciro ka miliyoni zigera muri magana ane na mirongo inani n’icyenda ushyize mu mafaranga yo mu Rwanda.

Uyu mugabo uri mu bakunzwe yakoze ibi m rwego rwo gukomeza kwishimira igihe cy’imyaka umunani bamaranye murushako nk’umugabo n’umugore.

Iyi modoka yahawe Diana Marua yaja irimu birango by’izina rya Diana ndetse n’inyongera y’inyuguti ya B isobanura Bahati.

Mu marira y’ibyishimo Diana Marua yashimiye umugabo we kubw’impano ndetse Ni inkuru ikomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyinshi.

Si ubwa mbere Bahati akoreye ibyiza by’akataraboneka Umugore we cyane ko no muminsi yashize ku munsi w’abakundana Yari yahaye uyu mugore we akavagari k’amafaranga arenga miliyoni mirongo inani.

Bahati akomeje kugaragaza ko Ari kurundi rwego

Bahati aryohewe n’urushako

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends