Bien Aime umaze kwamamara muri afurika yatangaje ko yakoze ubukwe bw’amafaranga make binyuranye nuko abandi bahanzi b’ibyamamare bo bakora ibirori bihenze cyane.

Mu gihe abandi mu byamamare bakora ubukwe bw’amafaranga menshi, uyu muhanzi wo muri Kenya uzwi ku mazina ya Bien aime we siko byagenze kuko we ngo yakoze ubukwe buhendutse kuko yakoresheje amafaranga ibihumbi bitatu by’amadorali.
Ni ubukwe yakoze mu myaka itanu ishize kuko yasezeranye n’umukunzi we babana ubu nk’umugore n’umugabo mu mwaka wa 2020 biyemeza kubana akaramata ari we Chiki kuruka kugeza ubu bakaba bakiri kumwe.
Mu magambo ya Aime barazza yavuze ibi avuga ko we ubwe(ubukwe) bwamutwaye agera ku bihumbi bitatu by’amadorali anahishura ko ubukwe bwe bwatashywe n’abantu 50 bonyine bari batumiwe gusa biri mu byatumye adakoresha menshi.
Aime baraza yakoranye indirimbo n’umunyarwanda Bruce melodie bise iyo foto imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 4 ku rubuga rwa youtube.
Bien aime kandi ubu afite indirimbo nshya yitwa Safari yahuriyemo n’uwitwa Seeraar ikaba yarashyizwe hanze kuwa 23 mata 2025, uyu aime bien kandi amaze kugira izina rinini cyane ko amaze gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Fally ipupa.

