Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya, Biene aime baraza yamaze kwemeza ko ibisabwa byose we n’ikipe ye bazakorana byamaze kuboneka kandi ko yiteguye gutanga ibyishimo mu bitaramo azakorera i burayi na amerika.

kugeza ubu uyu muhanzi uri mubafite igikundiro mu gihugu cya Kenya yavuze ko ibijyanye n’ibikenerwa ku ruhande rwe n’abakozi be muri ibi bitaramo byabonetse harimo ibyo bakenera ngo bave mu bihugu byabo nka Viza.
Ni ibitaramo uyu muhanzi azakorera mu mijyi itandukanye myo muri Leta zunze ubumwe za amerika ndetse n’iyo mu bihugu bitandukanye by’i Burayi kuva mu kwezi kwa Gicurasi kugeza muri Nyakanga 2025.
Kuva ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa gatanu uyu muhanzi Aime baraza azataramira muri amerika kugeza ku itariki ya 26 z’uku kwezi.
Mu gihe kuva tariki ya 03 ukwezi kwa karindwi Bien aime azataramira i burayi kugeza mu mpera z’uku kwezi`
mu bihugu azatarama mo harimo Ubufaransa,ubudage,ubwongereza, aho ni ku mugabane w’i burayi, naho mu mijyi yo muri leta zunze ubumwe za amerika azatarama mu irimo Boston,Neywork, atlanta n’indi.
aime baraza bien yahoze mu itsinda rya Sauti sol ryakoze amateka mu muziki wa afurika gusa ryaje gutandukana we(bien aime) akomeza ibikorwa byo kuririmba.


