Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Umuhanzi Bruce Melodie ushaka Grammy award urugendo yarukomereje kuri Diamond Platnumz

Umuhanzi Bruce Melodie ushaka Grammy award urugendo yarukomereje kuri Diamond Platnumz

Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce melodie arashaka gushyira umuziki nyarwanda ku rundi rwego ku mbaraga zose.

kuri iki cyumweru, tariki ya 06 Mata 2025, binyuze ku umuyobozi wa sosiyete ya 1:55 AM ltd ireberera inyungu za bamwe mu bahanzi barimo na Bruce melodie yatangarije itangazamakuru ko batangiye gahunda gukora ku mushinga w’indirimbo izahuriramo Uyu Bruce melodie na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

kenny Mugarura, yavuze ko gukorana na Diamond platnumz biri mu buryo bwo kwagura umubano ukomeye hagati y’abahanzi bo mu bihugu byo hanze birimo Tanzania,Nigeria na Ghana.

mu mafoto yashyizwe hanze agaragaza uyu muhanzi nyarwanda(Bruce melodie) bari muri studio ahafatirwa amajwi y’indirimbo yabo hanagaragaye mo umunyarwanda Kivumbi King nawe bivugwa ko azahurizwa hamwe n’aba bombi muri iyi ndirimbo.

ni ubwa Gatatu Diamond platnumz agiye kuba akoranye indirimbo n’umunyarwanda kuko yakoraye na Mico the best iyitwa Sinakwibagiwe nubwo itakorewe amashusho, yanakoranye na mugisha benjamin uzwi nka the ben iyitwa why ndetse kuri iyi nshuro akaba ari inshuro ya gatatu ho akaba ari guhurira hamwe n’abahanzi babiri mu ndirimbo imwe.

bivugwa ko uyu mushinga wa bruce melodie watwaye akayabo ka miliyoni zirenga morongo itanu, ni nyuma y’iminsi mike bruce melodie yongeye kugaruka ku kuba afite gahunda yo gutwara grammy award muri kariyeri ye uko byagenda kose n’igihe bizatwara cyose.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *