Umuhanzi Chella akomeje kuyobora kuri YouTube music muri Nigeria

Umuhanzi mushya mu muziki wa Nigeria umaze kwamamara nka Chella akomeje Kubaka ibigwi ku isi cyane muri afurika kubera Indirimbo ye yitwa My darling itaramara n’umwaka igeze hanze.

Iyi ndirimbo ikomeje kumugira umuhanzi ukomeye nyuma y’uko ayisohoye mu ntangiro z’umwaka wa 2025 itarakorerwa amashusho nyamara uburyo yakiriwe bugatungurana ikaza gukorerwa amashusho nyuma.

My Darling ya Chella ni imwe ku za mbere zabyinwe cyane mu minsi ya mbere y’uyu mwaka cyane ku bagiye bayifashisha mu bitangazwa byabo,ndetse n’ahandi mu birori icyatumye isakara.

Kuri ubu iyi ndirimbo ikomeje guca uduhigo aho kuva yajya hanze ariyo ndirimbo yakinwe kenshi kuri YouTube music kuva uyu mwaka watangira naho Kandi ikaba igize umwihariko w’indirimbo zaciye mu maso ya benshi mu gihe gito kuri YouTube ishyirwaho izigaragara.

Chela ni iya mbere mu zumviswe cyane kuri YouTube music kuko imaze kugira Miliyoni 98 ikurikirwa na laho ifite Miliyoni 85 naho with you ya Davido ikaba iya gatatu na Miliyoni 75 yo iri ku muvuduko kuko ibi ibigezeho mu mezi abiri gusa imaze hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends