Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Umuhanzi Chriss Eazy Agiye Gutaramira muri Uganda ku yindi Nshuro

Umuhanzi Chriss Eazy Agiye Gutaramira muri Uganda ku yindi Nshuro

Rukundo Christian wamamaye mu muziki nka Chriss Eazy agiye kongera gutaramira abakunzi b’umuziki mu gihugu cya Uganda aho yatumiwe gususurutsa ku munsi w’abakundana(saint valantine).

Chriss Eazy uherutse Kandi muri iki gihugu cya Uganda mu mwaka ushize aho Hari agiye nyuma yo bwa mbere nyuma yo gusoza amashuri kuko Hari aheruka yo akiri umunyeshuri, icyo gihe byasaga n’amateka kuba Hari ahagarutse ari Umuhanzi Kandi ukomeye.

Ubwo aheruka muri uganda, Rukundo Christian wamamaye Nka Chriss Eazy yakoze ibisa n’amateka dore ko amwe mu matike yashize igitaramo kitaraba akagaragarizwa urukundo rwinshi cyane.

Uyu Chriss Eazy yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi nka Faster,amashu nizindi dore ko afite igezweho Yise sambolela.

Icyo wamenya Kuri Chriss Eazy nuko ari mu bahanzi 10 bakora umuziki babashije gukora indirimbo ikarebwa n’abantu barenga Miliyoni 10 Kuri YouTube iyo ni “Jugumila” yakoranye na Phil Peter ndetse na Kevin Kade.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *