umuhanzi w’umunyarwanda uri mu bari kuzamuka mu muziki yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise JAH.

mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 werurwe 2025, umuhanzi uri kuzamuka neza mu muziki ku mazina ya Eazy Ira yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yari amaze iminsi ateguje abakunzi be, ni indirimbo yise JAH.
uyu muhanzi ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’izindi zayibanjirije nka Inshuti, serious n’iyo yise inzozi yaherukaga gusohora mu mezi atandatu ashize hari kuwa 21 kanama 2024.
Eazy ira kandi amaze kumenyekana mu muziki kubera ibikombe yagiye atwara mu marushanwa amaze kwitabira mu bijyanye n’umuziki ndetse anaherutse kwitabira irushanwa rya vox talent mu mujyi wa kigali aba umwe mu bagomba gutaramira abazitabira ibi birori n’abafashwe n’iyi kompanyi yaziye kuzamura abanyempano mu gihugu.

Eazy Ira yashyize hanze indirimbo nshya

Eazy ira umuhanzi ari kuzamuka neza mu muziki
