MUGISHA Fred Robinson umaze kwamamara mu muziki Nyarwanda ku mazina ya Element Ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kugaragarizwa urukundo n’abakunzi be kuri Shene ye ya YouTube.
Ku mugoroba wo kuwa 01 Kanama 2025 nibwo uyu musore uri mu bakunzwe cyane haba mu ndirimbo ze akora ndetse no muzindi afashamo abandi bahanzi cyane ko anatunganya amajwi y’indirimbo yagaragaje ko yishimiye urukundo Ari kwerekwa.
Ni Ibyishimo biri gukomoka ku bantu ibihumbi 500 yagize bamukurikira uri Shene ye ya YouTube anyuzaho ibihangano bye mu gihe gito amaze mu muziki nyuma yo kubanza kuzamura izina rye kubera Indirimbo zuzuye ubuhanga yatangiranye akinjira muri uru ruganda.
Element ageze kuri aba bantu mu gihe gito kuko amaze imyaka itatu yonyine mu muziki nk’umuhanzi kuko mbere akinjira mu muziki yawukoraga nk’uwutunganyiriza abahanzi cyakora nyuma akaza gutangaza ko nawe yiteguye kujya ashyira hanze indirimbo ze.
Icyo gihe nibwo yaje gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise Kashe,Hari kuwa 24 Nyakanga 2022 iyi ndirimbo ikaba imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 12 barengaho.

