Umuhanzi Gunna yagaruye Wizkid na Burnaboy kuri Billboard

Nyuma y’uko Indirimbo z’abarimo Wizkid na Burnaboy bo mu gihugu cya Nigeria bakoranye numuhanzi Gunna zibaye izikunzwe kuri mu gihugu cy’ubwongereza no muri Spotify mu gihugu cya Nigeria ubwamamare bwabo bukomereje kuri Billboard.

Aba bahanzi bari ku isonga mu bakunzwe mu bihugu bya afurika no mu bindi byo mu burayi na amerika ubu bari kuvugwa cyane kubera uburyo Indirimbo zabo Nshya ziri kubagurira imipaka ku mbuga zikomeye ndetse bikaba byageze aho abantu batibwiraga.

Ubu izi ndirimbo zirimo iyo Wizkid yafatanyije na Gunna n’iyo Burnaboy yakoranye na Gunna zageze ku rubuga rwa Billboard ku myanya myiza.

Iyitwa wgft ya Burnaboy na Gunna yashyitse kuri Billboard ihita ijya ku mwanya wa 94 mu rutonde rw’ijana rukorwa ibyamugize umuhanzi wo muri afurika wa Mbere ugeze kuri uru rutonde Inshuro nyinshi yikurikiranya.

Ku ruhande rwa Wizkid ho iyo yakoranye na Gunna yitwa forever be mine yageze ku mwanya wa 68 kuri Billboard mu ndirimbo ijana bituma wizkid ahagera bwa Gatanu mugihe Kandi kuri Gunna we Ari umugisha kuko izi ndirimbo zose azirimo biri kuzamura igikundiro mu bakunzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends