Umuhanzi Harmonize niwe umaze kurebwa cyane kuri YouTube muri Tanzania muri 2025

Mugihe umwaka wa 2025 ugenda ugera mu mpera zawo abahanzi batandukanye bari gushyira ibihangano byabo hanze abarimo Harmonize bamaze Gushyirwa ku mwanya wa Mbere mu gihugu cya Tanzania mu bari gukora cyane muri uyu mwaka.

Hashyizwe ahagaragara abahanzi bamaze kurebwa n’abantu benshi ku rubuga rwa YouTube Kuva uyu mwaka watangira kugeza aho ugeze muri uku kwezi kwa munani muri bimwe mu bihugu bigize afurika y’iburasirazuba harimo na Tanzania aho muri Tanzania urutonde rwaho ruyobowe na Harmonize.

Harmonize Ari imbere kubera Indirimbo ziganjemo izo yashyize hanze muri uyu mwaka nk’iyitwa Furaha imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 20 kuri uru rubuga mu mezi atanu imazeho akaba amaze kurebwa n’abantu Miliyoni 58 mu bamurebye bo muri Tanzania.

Ku mwanya wa Kabiri akurikirwa na Mugenzi we banakoranye mu muziki Diamond platnumz nawe Ujya kumugwa mu ntege kuri Miliyoni 54 bamurebye baciye ku rubuga rwa YouTube muri Tanzania naho ku mwanya wa gatatu hakaba uwitwa Marioo wagejeje kuri Miliyoni 51 nawe uri gusatira Diamond platnumz.

Ku mwanya wa Kane hari Mbosso nawe uri mu bari gukora cyane muri uyu mwaka ugeze ku bamaze kureba ibihangano bye kuri YouTube Miliyoni 43 naho zuchu akaba ku mwanya wa Gatanu na Miliyoni 40 bamaze kureba no kumva ibihangano bye banyuze kuri YouTube muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends