Umunya Tanzania Rajab abdul kahali umaze kwamamara mu muziki nka Harmonize yashyize umucyo anashyira igorora ku bashaka gukorera ibikorwa by’umuziki mu nzu ye ifasha abahanzi.

uyu muhanzi ugezweho mu ndirimbo me too yahuriye mo na Abigael abinyujije kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga ze harimo na instagram ye ubwo yashyiraga ahagaragara amazina ya bamwe mu bakozi bo muri iyi nzu yiswe Kondemusic bazajya bafasha ababagana mu bijyanye n’imikoranire avuga ko azajya yakira abantu nyuma yo kubanza guca kuri abo bose.
Mu bo harmonize yashyize ku rutonde rw’aba bagomba kujya bamufasha mu bikorwa by’iyi nzu harimo umukobwa umwe witwa Sandra wagizwe Manager,hakabamo n’abandi bagabo barimo Geobek,sam chaupole,choppa ndetse na Jembe uri ku mwanya wa Director of company.
harmonize akomeje kuzamura urwego mugihe gito kuko ibyinshi amaze kubigeraho mu gihe gito nyuma yo kuva mu nzu ya wasafi nayo ya mugenzi akaba na mubyara we Diamond platnumz nyuma yo kudahuza kw’impande zombi.
kugeza ubu Harmonize mu byo amaze kuzamura harimo abamukurikira cyane ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo nka Instagram na youtube kuko ubu aza mu bakurikirwa cyane muri afurika ndetse no kuba amaze kugera ku kugira inzu ye yaziye gufasha abandi bahanzi.
icyo wamenya nuko harmonze nanone ari mu bahanzi bakomeye bakoranye indirimbo n’abanyarwanda barimo Safi madiba wahoze mu itsinda rya Urban boyz ndetse na Marina deborah kimwe na bruce melodie.


