Umunya Tanzania Omary Ally Mwanga wamamaye ku mazina ya Marioo mu muziki niwe muhanzi wakunzwe na benshi mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2025 ku rubuga rwa Boomplay muri Kenya abikesha Indirimbo ze zirimo nāiyo yakoranye na Bien wo muri iki gihugu.
Marioo yashyizwe ku mwanya wa Mbere kuri uru rutonde muri Kenya ku rubuga rwa Boomplay kubera Indirimbo ze Eshatu zirimo iyitwa Nairobi yitiriwe umujyi wo muri Kenya yanakoranye na Bien ihagarariye uyu muhanzi ku mwanya wa Mbere ku mwanya wāindirimbo zakunzwe muri uku kwezi kwa Kamena.
Nanone Uyu munya Tanzania Ari ku mwanya wa mbere muri iki gihugu kubera Alubumu ye aheruka Gushyira Hanze yitwa The Godson iriho nanone abahanzi batandukanye barimo nāumunyarwanda Element aho iyi Alubumu ariyo ihagarariye izindi zumviswe muri Kenya.
Ibi byashyize uyu muhanzi ku mwanya wa mbere mu cyiciro cyāumuhanzi mwiza muri Kenya kuri Boomplay mu bahanzi 10 beza ba mbere aho akurikiwe na Diamond platnumz nawe wo muri Tanzania naho Vybz Kartel akaba Ari ku mwanya wa Gatatu.
Muri iki cyiciro cyāumuhanzi mwiza muri Kenya abanya Tanzania bahafite imyanya myinshi kuko bariho Ari batanu ubwo ni Marioo wa Mbere, Diamond platnumz wa Kabiri,Mboso uri ku mwanya wa Kane,Jay melody iri ku mwanya wa Gatanu naho Harmonize we akaba ku mwanya wa Gatandatu.
Ibi bishyira umuziki wo muri Tanzania ku mwanya wa Mbere muri afurika yāiburasirazuba mu bakoze cyane kuri uru rubuga uku kwezi kurangiye byumwihariko Marioo ubayoboye mu byiciro byose byakozweho.

