Croidja Radjabu wahoze mu itsinda rya Just Family yakoze ubukwe muri Afurica y’epfo Ari naho uyu mufasha we basezeranye Akomoka.
Ubukwe bwa Radjabu wamenyekanye mu muziki agize itsinda rya Just Family bwabaye kuwa 2 Gashyantare 2025, mu cyumweru gishize bubera muri icyo gihugu cya afurika y’epfo.
Radjabu Croidja ni ubwa Gatatu Akoze ubukwe n’umugore wa Gatatu kuko amaze gutandukana n’abandi babiri mbere yo kujya mu rukundo n’Uyu bakoze ubukwe.
Just family yakanyujijeho mu myaka yahise cyane muwa 2012 aho bagiye bamenyekana mu ndirimbo zitandukanye nka Nyorohereza,rimwe gusa hari Indirimbo bagiye bahuriramo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda.
Muri abo bagiye bakorana Indirimbo bamwe baracyakora umuziki, twavuga nka Bulldog bakoranye iyitwa bindimo ndetse na Nyorohereza bahuriyemo na Nyakwigendera Jaypolly izi zose bazishyize hanze mu myaka 12 ishize.

Radjabu wahoze mu itsinda rya Just Family yakoze ubukwe
