Umuhanzi uworizagwira florien umaze kumenyekana mu muziki nka Yampano yateguje Ep(Extended play) azamurika mugihe cya vuba nyuma yo kwitegura ibisabwa byose ngo Abe yayereka abakunzi be. Iyi Ep(extended play) ya Yampano nk’uko yabigaragaje, izaba igizwe n’indirimbo enye uyu muhanzi ahamya ko zose zizaryohera abakunda umuziki akora.
Nk’uko bigaragara, uyu muzingo uzaba ugizwe n’indirimbo enye arizo Simpari,Bwira,Abarame na Igikwiye Ari na yo yitiriye iyo Ep ye.
Yampano yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye kuva mu myaka ibiri ishize mu ndirimbo nka Uworizagwira nizindi.
Uyu muhanzi Ari mu bagezweho Cyane mu Rwanda mu ndirimbo yise NGO yakoranye n’umuraperi Papa Cyangwe, aho iyi ndirimbo imaze kurebwa hafi n’abantu miliyoni ebyiri ku muyoboro we wa YouTube.
Icyo wamenya ku muzingo wa Yampano nuko mu ndirimbo ziriho harimo iyo yise Simpari yakoranye n’umuraperi Fireman nawe Umaze Kubaka izina mu Rwanda.
Yampano yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi nka Hawayu,inzira,meterese nizindi nyine kuburyo iyo urebye neza usanga akunda guhuza n’abaraperi ukurikije abahanzi bagiye bakorana Indirimbo.

Yampano umwe mu bagezweho