Umuhanzikazi Bwiza Ari mu mashimwe nyuma yo gusoza kwandika igitabo, ibintu yari amaze igihe akurikirana I ruhande rw’umuziki.
Bwiza Ari kugana ku musozo w’amasomo ye mu cyiciro cya Kabiri cya kaminuza, Bwiza yamurikiye iki gitabo abagize akanama nkemurampaka, ni itsinda riba zigizwe n’abarimu batanze ubumenyi(bamwigishije).

Ibikubiye mu gitabo
Iki gitabo gikubiyemo byose mu bigize ubushakashatsi bwakozwe n’uyu mukobwa mbere y’uko ahabwa impamyabumenyi muri iyi kaminuza asorejeho icyiciro ya Kabiri.
Bwiza Emerance uri mu bagezweho mu Rwanda Ari kurangiza amasomo ye muri kaminuza ya Mount Kigali aho yari amaze igihe ibijyanye n’ubukerarugendo no Kwita ku bakiriya ibyo bita ( Hospitality and tourism management) mu ndimi z’amahanga.
Bwiza yamuritse iki gitabo tariki 21 Gashyantare 2025, kikaba gikubiyemo ubushakashatsi butandukanye nujyanye n’uburyo inzu zakira abantu(Hotel) mu Rwanda zirushaho kwagura uburyo bw’imyenyekanisha ubwiza bw’amafunguro yo mu Rwanda.
Ni iby’agaciro kuri Bwiza nyuma yo gusoza kwandika igitabo mugihe yitegura gukora igitaramo cyo Kumurika Alubumu ye Nshya yise 25Shades ndetse ku munsi Bwiza yamuritse igitabo ninawo yaririmbye mu gitaramo cya Move Afrika yahuriyemo na John legend.

bwiza yasoje icyiciro cya Kabiri cya kaminuza

Bwiza yanataramanye na John legend
