Umuhanzikazi Mubiligi pierrine umaze kumenyekana nka mutima mu muziki nyarwanda uherutse gukorana indirimbo Nshya na King James bise ndagushaka agiye kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya alikiba.
Amakuru Ari hanze avuga ko uyu mukobwa uherutse kumvikana no kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya King James yagiye kuba mu gihugu cya Tanzania mu myaka ibiri ishize ku butumire bwa alikiba ngo baganire ibijyanye n’imikoranire.
Nanone bivugwa ko ibiganiro bikomeje kuburyo hatagize icyitambika mu gihe Kuri imbere bashobora gusinya iby’imikoranire muri iyi nzu ifasha abahanzi ya alikiba.
Ubusanzwe iyi nzu ya alikiba yitwa Kingsmusic ikaba yaratangiye gukora mu mwaka wa 2021, ubwo alikiba avuye aho yakoreraga umuziki we agahitamo gukora label ye.
Kingsmusic ifasha abarimo Tommy flavour nawe uri uzwi mu muziki wa Tanzania kimwe n’abandi barimo vanilla,k2ga.
Izina alikiba riri mu akomeye cyane muri afurika cyane nko mu minsi yashize mu ndirimbo zirimo seduce me, mwana nizindi mugihe aherutse gukorana indirimbo na Kevin Kade bise Bebe.

mutima mu Muryango umwinjiza muri kingsmusic
