Umuhanzikazi Priscillah yizihije isabukuru y’amavuko: menya ibyamamare by’ifatanyije nawe

Kuri uyu munsi wa 13 Gicurasi 2025, umuhanzikazi w’umunyarwanda Priscillah Princess ari kwizihiza isabukuru y’amavuko ye aho ibyamamare byinshi byifatanyije nawe kuri uyu munsi udasanzwe.

Uyu mukobwa wahoze mu bagezweho mu myaka yatambutse arizihiza umunsi w’amavuko aho yujuje imyaka 32 y’amavuko kuko yabonye izuba ku itariki ya 12 Gicurasi 1993 ukaba n’uwa 12 amaze mu mahanga nyuma yo kuva mu Rwanda mu wa 2023.

Priscilla yagacishijeho mu muziki nyarwanda mu myaka yo hambere mu ndirimbo zinyuranye ze bwite n’izo yagiye akorana n’abandi bahanzi benshi barimo nka The ben baririmbanye iyitwa Ntacyadutanya,King james bakoranye iyitwa harabura iki na Meddy bakoranye Nka Paradizo ndetse no muzindi ndirimbo yakoranye n’icyitwaga Allstars bahurizwaga hamwe n’abahanga mu gutunganya umuziki mu Rwanda nk’iyo bise bagupfusha ubusa.

Princess Priscillah usigaye witwa Scilla asa nutagikora umuziki neza kuko aheruka gushyira hanze indirimbo mu myaka 3 ishize asohora iyitwa overdose cyakora nyuma mu mwaka wa 2024 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Bailando ya shaffy nawe uba muri amerika ariko w’umunyarwanda.

mu byamamare byagaragaje ko byifatanyije n’uyu mukobwa Priscillah harimo Umuhanzi nyarwanda Christopher Munezero ubu witwa topher mu buhanzi nawe ukiri gutera urujijo ku hantu yaba atuye haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Indirimbo ya Scilla mu mateka y’umuziki we imaze kurebwa cyane ni iyitwa Warandemewe iri kuyingayinga hafi Miliyoni imwe z’abayirebye ku rubuga rwa youtube iyi imaze hanze imyaka irindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends