Umunya Nigeria Aliko Dangote yagarutse ku mwanya wa mbere w’urutonde rushya rw’abanyafurika bakize kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2025.

ku rutonde rwashyizwe hanze ruyobowe n’umunya Nigeria mu bantu 10 babanza harimo abo mu gihugu cya afurika y’epfo bane mugihe abanya Nigeria bagaragara kuri uru rutonde ari batatu.
urutonde rwose ni uru
1. Aloko Dangote, umunya Nigeria abarirwa ubutunzi bwa miliyari 29.6 mu madorali.
- Johann rupert and Family bo muri afurika y’epfo, ubutunzi bubarirwa asaga miliyari 14 z’amadorali.
3. Nicky oppenheimer and family bo muri afurika y’epfo bafite asaga miliyari 10.4 y’amadorali.
4. Nassef sawiris umunya Egypt umutungo we ubarirwa agaciro ka miliyari 9.6 z’amadorali.
5. Mike adenuga, umunya Nigeria, umutungo we ubarirwa agaciro ka miliyari 6.8 z’amadorali.
abandi buzuza urutonde rw’abatunze menshi muri afurika ni:
6. Abdulsamad Rabiu wo muri Nigeria uhagaze agaciro ka miliyari 5.1 z’amadorali.
7. Naguib sawiris umunya egypt ubarirwa umutungo wa miliyari 5 z’amadorali
8. koos bekker, umunya afurika y’epfo umutungo we ubarirwa agaciro ka miliyari 3.4 z’amadorali.
- mohamed mansour umunya egypt ufite nawe umutungo ubarirwa agaciro ka miliyari 3.4 z’amadorali.
9. Patrice motsepe, umunya afurika y’epfo umutungo we uri mu gaciro ka miliyari 3 z’amadorali.
- Isaad Rebrab and family nabo bafite umutungo ubarirwa agaciro ka miliyari 3 z’amadorali.
10. Michiel le roux, umunya afurika y’epfo umutungo we ubarirwa miliyari 2.2 z’amadorali.
- Mohammed Dewji, nawe afite umutungo ubarirwa agaciro ka miliyari 2.2 z’amadorali ya amerika.
ngurwo urutonde rushya rw’abafite agatubutse muri uyu mwaka wa 2025.
