Umuhungu wa rurangiranwa mu mupira w’amaguru Lionel Messi yakoze amateka mu kibuga aho akina mu gihugu cya leta zunze ubumwe za amerika.
Hari tariki 6 Gashyantare 2025, ubwo ikipe y’abatarengeje imyaka 13 ya inter Miami uyu mwana w’umuhungu akinamo yakinaga na Atlanta United, yatsindaga ibitego 12 k’ubusa, uyu mwana yatsinzemo ibitego 11 wenyine.
Tiago Messi yakoze ibi mu mukino umwe bimugira ubikoze mu mateka y’iyi kipe, nanone bimusunikira kuba umunyabigwi imbere y’umuhungu wa Christiano Ronaldo nawe uheruka gutsinda ibitego 5 mu mukino aheruka gukina.
Icyo wamenya nuko uyu muhungu wa Lionel Messi akina mu ikipe nto ya Inter Miami umubyeyi we Lionel Messi asanzwe akinamo mu iy’abakuru, ibi bisanzwe bibaho mu makipe Lionel Messi akinamo kuko buri ikipe agiyemo bahuriramo.
Thiago messi ni imfura ya Lionel Messi akaba Afite imyaka 13 kuko yavutse kuwa 2 ugushyingo 2012 avukira mu gihugu cya Espagne aho umuryango we wari utuye umubyeyi we agikina muri Barcelona.

umuhungu wa Lionel Messi akomeje Kubaka amateka
