Umujyanama wa Diamond Platnumz yagiriye inama Coach Gael yo gukomeza gushora mu muziki

Sallam Sk umujyanama w’umuhanzi Diamond platnumz yagiriye inama umushoramari Coach Gael yo kuguma gushora imari mu muziki.

Uyu mugabo umaze kumenyekana kubera uruhare agira mu iterambere n’ibikorwa by’umuhanzi mpuzamahanga w’umunya Tanzania yavugiye ibi i Kigali ko Coach gael nyiri Inzu ifasha abahanzi ya 1:55AM adakwiye kureka Gushora amafaranga mu muziki kuko n’abandi bakora ishoramari nk’iryo ryo mu bikorwa by’umuziki ntacyo bararonkamo.

Avuze ibi nyuma y’uko Karomba Gael umaze kumenyekana nka Coach gael mu minsi ishize yatangaje ko igihe amaze afasha abahanzi Ntacyo abasaba agiye kubihagarika akita kubye, ibitarahurijweho na benshi nubwo hari n’abagaragaje ko bari mu ruhande rwe.

Ibi byose aherutse gutangaza byateye amagambo menshi cyane ku bakurikirana imyidagaduro hatekerezwa ko ashobora kuba ari munzira zo guhagarika ibikorwa bye bifitanye isano na muzika birimo no Gufasha abahanzi bijyana no guhagarikwa kw’inzu ya 1:55AM ye irimo kuvugwamo ibibazo muri iyi minsi.

Nubwo ntamuhanzi cyangwa undi wese ufite ibikorwa akorera muri 1:55AM uratangaza ko asezeye muri iyi nzu abenshi muri bo bagiye bagaragaza ko ntakibazo bafitiye ihagarikwa ry’imikoranire yabo na 1:55AM barimo n’umuhanzi Rosskana uherutse kuvuga ko adatewe ubwoba bwo kuva muri iyi nzu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends