Umujyanama wa Trump atangaje ko Putin azakubita agatwe hasi muri Alaska

Umujyanama wa kera wa Perezida Donald Trump, Robert O’Brien, yatangaje ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, adashobora gutsinda mu nama yitegurwa kubera muri Alaska izahuza we na Trump.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, O’Brien yagize ati: “Putin ni umuntu urangwa n’ubupfura kandi ukwiye gukundwa, ariko ndabona azasohoka muri iyi nama ari umuhombyi(yatsinzwe).”

Iyi nama iteganyijwe mu gihe umubano hagati y’u Burusiya n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ukomeje kuzamo ubushyamirane, cyane cyane kubera intambara yo muri Ukraine. Hari ababona iyi nama nk’amahirwe yo gushakira umuti amakimbirane, mu gihe abandi bayifata nk’urubuga rwo kugaragaza imbaraga za buri ruhande.

Robert O’Brien, wari umujyanama wa Trump mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, yemeza ko Putin akunda kugaragaza imbaraga mu biganiro nk’ibi, ariko kuri iyi nshuro ashobora guhura n’imbogamizi zikomeye bitewe n’ahantu ibintu bigeze ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu, ibizaganirwa muri iyo nama ntibiramenyekana neza, ariko amakuru avuga ko izibanda ku mubano hagati ya Amerika n’u Burusiya, ibibazo by’umutekano ku isi, ndetse n’ingaruka z’intambara ya Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends