Arnold Schwarzenegger uzwi mu mwuga wo gukina Filime zitandukanye yashyizwe ku mwanya wa Mbere ku rutonde rw’abakinnyi ha Filime ku isi batunze akayabo k’amafaranga kurusha abandi.
Ni Urutonde rugaragaraho abakanyujijeho muri cinema ku rwego mpuzamahanga biganjemo abagiye bamenyekana muri Filime nyinshi zamamaye ku isi mu myaka ishize bibashyira kuri uru rutonde kubera uburambe bafite muri cinema bwabahaye gusaruramo menshi.
Arnold Schwarzenegger uri ku isonga abarirwa ko atunze arenga Miliyari imwe na Miliyoni 49 z’amadorali akaba akurikirwa na Dwayne Johnson nawe uzwi cyane akaba Afite umutungo wa Miliyari imwe y’amadorali irengaho Miliyoni imwe y’amadorali.
Ku mwanya wa Gatatu hari Tom Cruise ufite umutungo wa Miliyoni 890 mu madorali naho ku mwanya wa Kane hakaba Shah Khan ufite Miliyoni magana inani na mirongo irindwi y’amadorali.
Ku mwanya wa Gatanu hari umukinnyi wa Filime witwa George Clooney we Afite ibyagaciro ka Miliyoni magana arindwi na mirongo ine y’amadorali mugihe abandi bakomeye nka Jackie chan, Robert de Niro,Tom Hanks nabo baza mu bari kuri uru rutonde.
Ibi bigaragaza ko umwuga wo gukina Filime biri mu byinjiza agatubutse cyane ko uko bishorwamo menshi Ari Nako bitanga inyungu ku babikoranye ubunyamwuga.

