Umukinnyi w’umwaka muri Rwanda Premier League azahembwa imodoka nshya ya miliyoni 15 Frw.

Kuri uyu wa Kane, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cya ePoBox gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa.

Ni amasezerano azamara umwaka umwe, aho ePo Box izajya ihemba umukinnyi wahize abandi mu cyumweru (Player of The Week) n’uwahize abandi mu mwaka w’imikino, aho umukinnyi wahize abandi (Player of the Season) azahembwa imodoka nshya ifite agaciro ka Miliyoni 15 Frw.

Umufana witwaye neza (Fan of the Match) kuri buri mukino azajya ahembwa 25.000 Frw, umukinnyi witwaye neza mu cyumweru ahabwe 200.000 Frw.

Aya mazeserano azamara umwaka mu rwego rwo konjyera ibihembo bitangwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ndetse no konjye ihangana hagati y’abakinnyi m’uburyo bwo kwitwara neza ndetse n’imyitwarire myiza y’abafana.

N’ubwa mbere mu Rwanda hagiye kujya hahembwa umufana witwaye neza haba buri cy’umweru ndetse n’igihe umwaka urangiye, dore ko umufana wahize abandi azajya ahabwa 25,000Frw kuri buri mukino.

Rwanda Prier League yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na n’Ikigo cya ePoBox gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa.

Ikigo cya ePoBox kizahemba umukinnyi w’umwaka imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw

Amaserano kandi Ikigo cya ePoBox kizajya gihemba umukinnyi witwaye neza buri cy’umweru ibihumbi 200Frw

Umufana witwaye neza kuri buri mukino azajya ahembwa ibihumbi 25,000frw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends