Umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzahuza APR FC na Pyramid FC wahinduriwe amatariki wigizwa inyuma ushyirwa tariki ya 28 Nzeri 2025.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa (CAF) ryatangaje ryigije inyuma imikino ya CAF champion League y’ijonjora rya mbere, APR FC yagombaga kuzakina umukino wa mbere tariki ya 21 nzeri 2025 n’ikipe ya Pyramid yo mu Misiri, uyu mukino wigijwe inyuma ushyirwa tariki ya 28 Nzeri 2025.
Ikipe ya APR FC niyo igomba kuzakira umukino ubanza hano mu Rwanda, ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko vuba bidatsitse buzamenyesha abakunzi bayo sitade bazakiriramo uno mukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champion League bagomba kuzacakiranamo na Pyramid.
N’ubwo uno mukino wigijwe inyuma ino kipe y’ingabo z’igihugu ikomeje imyiteguro aho k’umunsi wo kucyumweru hazatangira irushanywa yise “Inkera y’abahizi” n’icyumweru iyi kipe yateguye mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha, batumiye amakipe agiye atandukanye arimo Power Dynamos yo muri Zambia, Viper yo muri Uganda, Azam FC yo muri Tanzania, Police FC ya hano mu Rwanda ndetse na AS Kiagali ya hano mu Rwanda.
“inkera y’abahizi ” izatangira k’umunsi wo kucyumweru tariki ya 17 Kanama 2025 aho ikipe ya APR FC muri sitade Amahoro izatangira Ikina na Power Dynamos yaraye igeze hano i kigali mu ijoro ryakeye rya tarki ya 14 Kanama 2025.
Biteganyijwe ko APR FC izakina imikino ine ya gicuti muri rino rushanywa yateguye, nyuma yaho ikazahita yerekeza muri Tanzania aho biteganyijwe ko izitabira imikino ya CECAFA Kagame CUP izabera i dar Salaam muri tanzania kuva tariki ya 2 Nzeri kugeza tariki ya 10 Nzeri 2025.


Umukino uzahuza APR FC na Pyramid wigijwe inyuma ushyirwa tariki ya 28 Nzeri 2025
