Ikipe ya APR FC irimo kwitegura icyumweru yise “Inkera y’abahizi” yashyize hanze ingengabihe y’uko icyo cy’umweru kizagenda ndetse n’ibikorwa byose bizakorerwamo.
Icyumweru cy’inkera y’abahizi kizatangira tariki ya 17 Kanama 2025 aho umukino uzahuza ikipe ya APR FC na Power Dynamos yo muri Zambia wagombaga kuzatangira ku isaha ya sakumi n’imwe(17h00) washyizwe ku isaha ya sacyenda(15h00) ukazabera muri sitade Amahoro.
M’ubutumwa yashyize hanze yagize iti” Umukino wa APR FC na Power Dynamos wari utganyijwe ku Cyumweru saa Kumi n’Imwe washyizwe saa Cyenda muri Stade Amahoro.”
Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champion League aho izakina umukino wa mbere tariki ya 21 Nzeri n’ikipe ya Pyramid, ikomeje kwitegura neza ari nayo mpamvu yateguye rino rushanywa igatumira n’amakipe yo hanze mu rwego rwo gukarishya abakinnyi ndetse no mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/2026.
Iatangira ikina umukino wa gicuti na Power Dynamos nayo izaharararira Zambi mu mikino ya CAF Champion League. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu kandi izakina n’indi mikino irimo uhuzayihuza na Azam FC yo muri Tanzania,Vipers yo muri Uganda, Police FC yahano mu Rwanda ndetse na AS Kigali yahano mu Rwanda.
Uko imikino izakinywa
tariki ya 17 Kanama 2025
APR FC vs Power Dynamos (Stade Amahoro – 15:00),
tariki ya 19 Kanama 2025
AZAM FC vs Police FC (Kigali Pelé Stadium – 16:00),
APR FC vs AS Kigali (Kigali Pelé Stadium – 19:00),
tariki ya 21 Kanama 2025
Police FC vs AS Kigali (Strade Amahoro – 15:00)
APR FC vs AZAM FC (Stade Amahoro – 18:00)
Tariki ya 24 Kanama 2025
Police FC vs AS Kigali (Strade Amahoro – 15:00)
APR FC vs AZAM FC (Stade Amahoro – 18:00)
Tariki ya 29 Kanama 2025
AZAM FC vs Vipers FC (Kigali Pelé Stadium – 18:00)

APR FC izakina imikino 4 mu cy’umweru cy’inkera y’abahizi
