Umukino uzakomereza aho wari ugeze! Rayon Sport ishobora kwikura mu igikombe cy’Amahoro nihatagira igikorwa

Rayon Sport yamenyesheje FERWAFA izikura mu gikombe cy’Amahoro mugigihe amategeko yaba atubahirijwe ng Mukura VS iterwe mpagaga ku mukino bahuyemo  muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro wabaye ku wa Kabiri bikarangira utarangiye kubera ikibazo cy’amatara atabashije gutanga urumuri ngo umukino ukomeze.

Uyu mukino waharitswe k’umunota wa 28 w’umukino ubwo amatara yari yanze  kwaka  bashya no kuzana mazutu imodoka yariyitwaye ikagwa mu mpanga maze bikarangira umukino uzubitswe, nyuma y’umukino hakozwe Raporo y’uko byagenze maze yoherezwa muri FERWAFA kugira ngo akanama gashinjwe amarushanywa gasuzume uko byagenze maze bafate umwanzuro niba Mukura igomba guterwa Mpaga y’ibitego 3-0 cyangwa se basanga ikibazo cyaratewe n’ibindi bakaba bazakomereza aho bari bgeze, bamwe mubashinzwe ibya amashanyarazi muri sitade ya huye bagiye batangaza ko ari ikibazo tekenike cyabayeho Ari ibintu byatunguranye gusa nanone hakibazwa impamvu mazutu itari ihari nambere.

 K’umunsi wejo ku wa kane FERWAFA ishingiye ku isuzuma ryakozwe basanze umukino ugomba kuzakomereza k’umunota wari ugezweho wa 28 kandi ukazakinwa tariki ya 22 mata 2025.ko kuhashingiwe kuri raporo y’abasifuzi, ibaruwa Mukura vs yandikiye FERWAFA  yose bamaze kbigenzu icyo amategeko ateganya basanga sitade yahuye itujuje ibisabwa ngo yakire amarushanwa n’ijoro kuko ngo ntagenzura ryaba mbere y’umukino ngo bare generator ndetse ngo n’insinga zarashaje, Nyamara Mukura yari yemeye ko ifite ubushobozi bwo kwakira umukino sa kumi n’imwe.

Rayon sport nayo ikimara kubona ibaruwa ya FERWAFA yatangaje ko umukino uzasubukurwa Rayon Sport yamaze guhakana ibyicyo cyemezo ivuga ko kidakurikije amategeko ndetse ko niba batabihinduye bashobora kwikura mu irushanwa.

Gusa iyo baruwa ya Rayon Sport ntago FERWAFA ntacyo irabivugaho gusa yo yamaze gufata icyemezo ikurikije ubugenzuzi yakoze kandi umukino uzaba tariki 22, byahise bituma bitazakunda ko imikino yo kwishyura yariteganyije tariki ya 22 ahubwo yimurirwa kuri 30/4/2025.

Rayon Sport yiteguye kwereka ibimenyetso ndetse nicyo amategeko agenga amarushanywa ateganya maze bakarenganura  gusa ibyo bitaba Rayon Sport ntago yiteguye gukomeza irushanwa.nugutegereza tukareba uko FERWAFA  iri bwakire ubujurire bwa Rayon Sport kugira ngo bongere basuzume ubujuri bwayo barebe ko bufite ishingiro ubundi babe bafata indi myanzuro.

Rayon Sports yamenyesheje FERWAFA ko itanyuzwe n’umwanzuro wafashwe, ndetse ititeguye gukomeza Igikombe cy’Amahoro mu gihe Mukura VS idatewe mpaga

Hashingiwe kuri raporo yatanzwe n’abasifuzi bari bayoboye uyu mukino hanzuwe ko umukino uzakomereza aho wari ugeze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends