Umukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro hagati ya Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ibibazo by’amatara

Umukino ubanza wa kimwe cya kabiri (1/2) cy’Igikombe cy’Amahoro  wagombaga guhuza Mukura Victory Sports na Rayon Sports kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru hano m’u Rwanda cyane abakunzi ba Rayon Sport nyuma y’ibibazo iy’ikipe ifite, byarangiye usubitswe utarangiye kuko wasubitswe ku munota wa 28 kubera ikibazo cy’amashanyarazi cyagize ingaruka ku matara ya Stade Mpuzamahanga ya Huye bigatuma amatara amurikira ikibuga acana urumuri rudahagije.

Uko byari biteganyijwe uyu  mukino wagombaga gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025. Gusa byaje kurangira utangiye ucyereweho iminota 28 kuko watangiye sa kumi n’imwe n’iminota 28 kubera ikibazo cy’umuriro kuko Mukura Vs yatinze gucana amatara ya sitade ngo umukino utangire. Umukino waje gutangira amakipe yombi arakina gusa k’umunota wa 17 umuriro waje kubura umukinono urahagarara abakinnyi baba baretse gukina nyuma y’iminota 3 bongera gucana  umukino urakomeza gusa nyuma y’iminota 11 gusa amatara arongera arazima urumuri ruba ruke cyane biba ngombwa ko abasifuzi bafata umwanzuro wo guhagarika umukino.

Hakizimana Louis, Komisieri w’uyu mukino, yemeje ko umukino udakomeza kubera ikibazo gikomeye cy’urumuri kuko cyri gikomeje kwisubira bisa naho ikibazo kitaribukemuke gusa nyuma sitade yaje kwaka gusa abakinnyi bari bamaze kuva mu ikibuga ndetse n’abakinnyi ba Rayon bari bamaze no kwiyambura.

Hakizimana Louis wari komiseri w’umukino afatanyije n’abo bari bafatanyije kuyobora umukino bahise bakora raporo  muri Komisiyo Ishinzwe Gutegura no Gukoresha Amarushanwa muri FERWAFA kugira ngo ari yo izafata umwanzuro kuri uyu mukino. Itegeko ryayo riteganya ko umukino utarangiye usubikwa ukazakomereza aho warangiye igihe warengeje iminota 20 wakinwe, cyangwa hakafatwa undi mwanzuro urimo no gutera mpaga ku ikipe yari yakiriye. Hagomba gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye ibura ry’umuriro kibaho kuko Mukura yari yemeye ko ifite ubushobozi bwo kwakira umukino sakumi n’imwe nibasanga ariyo ifite uruhare izaterwa mpaga,nibasanga ari ibindi bibazo bazasubukura aho bari bagereye k’umunota wa 20.

Iki kibazo cyateje urujijo  mu bafana bari buzuye Stade ya Huye baje gushyigikira amakipe yabo, by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports bari bizeye kwihimura kuri Mukura nyuma yo kubatsinda muri shampiyona, batunguwe no kubwirwa ko umukino usubitswe bakwitahira.

FERWAFA niyo itegerejwe mu gufata umwanzuro wa nyuma,ese abafana bari baguze amatike bizagenda gute ibyo byose nibikiri kwibazwa

 Kurundi ruhande undi mukino wo APR FC yanganyije na Police FC  igitego 1-1,n’umukino wo watangiye sacyenda kuri pele stadium, APR FC yatsindiwe na Ruboneka kuri penalite k’umunota wa 82 naho Police Fc yishyura k’munota 90 w’umukino birangira amakipe yombi aguye miswi.

Umukino wa Rayon Sport na Mukura Vs wasitswe kubera ikibazo cy’urumuri rudahagije

APR FC yaguyemiswi na Police FC igitego 1-1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends