Umukino wa APR FC na Rayon Sports wimuwe wigizwa imbere

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) rwavuguruye ingengabihe y’imikino yo kwishyura, rwigiza imbere umukino ukomeye mu Rwanda  uhuza amakipe akunda guhangana cyane ariyo APR FC na Rayon Sports. Bubusanzwe Uyu mukino wari uteganyijwe kuba tariki ya 10 Gicurasi 2025, ariko wimuriwe tariki ya 9 Werurwe 2025.

Uyu mukino wari wari kuzakinwa  kumunsi wa 27 wa Shampiyona, ariko kubera impinduka zakozwe n’urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League), uzakinwa ku Munsi wa 20, habura iminsi 10 ngo Shampiyona irangire.

Shampiyona y’u Rwanda iri kugana ku musozo, aho umunsi wa 19 uzatangira gukinwa tariki 28 Gashyantare 2025, Vision FC ikina na Rutsiro FC, mu gihe Rayon Sports izacakirana na Gasogi United FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Ku wa 2 Werurwe 2025, APR FC izakina na Police FC, mbere y’uko ihura na mukeba wayo Rayon Sports nyuma y’icyumweru kimwe.Nukuvuga ngo harabura umunsi umwe wa shampiyona  ngo aya makipe yongere acakirane.

Ubwo aya makipe aheruka guhura, yanganyije 0-0 muri Stade Amahoro yari yakubise yuzuye abafana bataha ntanumwe wivuga imyato, ariko uyu mukino uzaba ari ingenzi mu guhatanira igikombe cya Shampiyona kubera ko aya makipe yombi arushanwa amanita macye yane,Rayon Sport iri krusha APR FC amanita 4 gusa kugeza kurubungubu.

Kugeza ubu, Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 41, mu gihe APR FC iyikurikiye n’amanota 37. Uyu mukino ushobora kugira uruhare rukomeye mu kugena ikipe izegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka yaba Rayon Sport niramuka itsinze umukino ifitanye na Gasogi united kumunsi 19 izajya guhura na APR FC niramuka iyitsinze izahita ishyiramo amanota 7,naho APR yo irashaka kureba uko yagabanya ikinyuranyo hagasigaramo inota rimwe gusa.

Kubera uko aya makipe yombi ahagaze, abafana benshi biteze umukino ukomeye, uzabera kuri Stade Amahoro, kuko ubushize abafana baya makipe batashye bakubita agatoki kukandi ,noneho iki nicyo gihe ngo imwe yereke indi ko ishoboye.

Kuva stade amahoro yavugururwa aya makipe amaze guhurira muri stade amahoro inshuro imwe gusa nabwo byarangiye ntakipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, uyu mukino ugiye kuba kandi aya makipe yombi ntabibazo byimvune byinshi zifite usibye Rayon Sport ifite ikibazo cya rutahizamu wabo fall ngagne utazongera kugaragara mu ikibuga iyi sezo yose.

Umukino wa APR FC na Rayon Sport washyizwe ku umunsi 20 wa shampiyona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends