Abakurikira bya hafi ibijyanye n’imyidagaduro bemeza ko ubuhangage bw’umuhanzi kimwe n’undi wese muri iyo ngeri bushingira ku umubare cyangwa ingano y’abasura imbuga nkoranyambaga zabo zicishwaho ibihangano.
None tjptrends twabateguriye urutonde rw’abahanzi bakunzwe cyane ku isi, Ni ukuvuga abakurikirwa cyane kurusha abandi Kuri Instagram, urubuga rukoreshwa n’abantu barenga Miliyoni magana atandatu.
Duhereye ku mwanya wa Gatanu, Hari Umuhanzikazi Beyonce,umuririmbyi, umwanditsi, umukinnyi wa filime akaba n’umucuruzi ubikorera muri leta zunze ubumwe za amerika akaba akurikirwa n’abantu Miliyoni 312 Kuri Instagram ye.
Ku mwanya wa Kane Hari uwitwa Kim kardashian ukurikirwa n’abarenga Miliyoni 358 Kuri Instagram, icyo kumenya Kuri Kim kardashian nuko ari uwahoze Ari umugore w’umukire Kanye west batandukanye.
Beyonce Ni umugore w’imujejeta faranga Jayz nawe ufite izina rikomeye mu muziki wo muri america, uyu Beyonce akaba afite imyaka 43.Umwanya wa gatatu Kuri uru rutonde Hari Ariana Grande, umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filime ukurikirwa n’abarenga Miliyoni 376 Kuri Instagram ye.
Umwanya wa kabiri Kuri uru rutonde rw’abakunzwe mu myidagaduro ku isi Hari Kylie Jenner ufite abamukurikira bagera Kuri Miliyoni 394.
Ushobora kuba ugitekereza ko Hari umugabo cyangwa umusore usanga Kuri uru rutonde ariko siko biri, kuko uru rutonde rw’abakunzwe ku isi mu bakora ubuhanzi ruyobowe na Selena Gomez.Selena Gomez Ni umwana muri ariko ukunzwe kuko usibye kuririmba abifatanya no gutunganya indirimbo, gukina filime,ndetse n’umushoramari.

Selena Gomez ayoboye abahanzi bakurikirwa cyane ku isi
