Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Umukunzi mushya wa Card b arusha ubutunzi Offset batandukanye

Umukunzi mushya wa Card b arusha ubutunzi Offset batandukanye

Muri iyi minsi mu inkuru ziri kuvugwa cyane mu myidagaduro higanjemo amakuru y’itandukana ry’umuraperi w’umunyamerika Offset n’uwahoze ari umugore we Card b nawe w’umuraperi bahuriye mu bwamamare.

Nyuma y’itandukana ry’aba bombi hagiye havugwa byinshi ku impamvu yabatanyije cyakora habuze gihamya giturutse kuri umwe muri bo.

Bisa naho uyu Card b we atigeze ahangayikira umubano we na Offset kuko yahise abona umukunzi mushya banamaze iminsi bagaragaza ko bishimiye ibihe barimo binyuze ku mafoto bagenda bashyira hanze batembereye mu bice bitandukanye.

ku rundi ruhande uyu mugabo wahoze abana na Card B,Offset we ntabwo yorohewe no kubura uwari umugore we cyane ko ajya agaragaza ko haribyo agikeneye kuri Card b nko kuba yamubonaho ikijyanye n’amafaranga yo kumufasha mu buzima bwa buri munsi.

Amakuru ahari n’uko usibye kurekana kwa Offset na Card b uyu mukunzi mushya wa Card b anasumbya ubutunzi bwinshi Offset n’ibindi bitandukanye bishobora kumuha amahirwe yo kugumana nawe.

Ubundi uyu musore wihebewe na Card b yitwa Stefon Diggs akaba abarirwaho ubutunzi bungana na Miliyoni 37 zirengaho z’amadorali mugihe Offset we ari muri Miliyoni 32 z’amadorali.

Nanone Stefon Diggs ni muto mu myaka kuko afite imyaka 31 akaba afite umwana umwe mugihe Offset we afite imyaka 33 ageze ku bana batandatu.

Nta byinshi birenze biratangazwa kuri bo gusa hari n’abavuga ko uyu musore uri mu rukundo na card b akenewe cyane hafi ya card b kubera ibi byose twavuze hejuru bimugira umunyamahirwe muri uru rukundo, bamwe bakibaza niba card b yarakurikiye ubwamamare cyangwa amafaranga kuri Stefon.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *