Umunya-Argentine Miguel Angel Gamondi niwe ugiye kugirwa umutoza mushya wa APR FC

Umugabo w’umunya-Argentine Miguel Angel Gamondi watoje amakipe agiye akomeye hano iwacu muri Africa arimo nka USM Algeria na Young African yo muri Tanzania hatagizwe iginduka bidasubirwaho  niwe ushobora kuza kugirwa umutoza mushya wa APR FC.

Nyuma y’uko APR FC itandukanye na Darco Novic  ir murugamba rwo gusha umutoza wamusimbura kandi ufite ibigwi kugira ngo azabafashe kuba APR FC yazagera mu matsinda ya CAF Champion League,hari hagiye havugwa abatoza benshi iy’ikipe ishobora kuzana dore ko hari urutonde rw’abatoza rugera kuri 30 bari banditse basaba kuzatoza APR FC gusa abingenzi bakomeye bavugwaga harimo Miguel Cardosona utoza Mamelodi Sundowns na Nabil Maaloul watoje ikipe ikipe y’igihugu ya Tunisia na Esperance de Tunis.

Gusa noneho nyuma yabo batoza benshi umutoza ukomoka muri Argentine  Miguel Angel Gamondi wamaze kugera Kigali ariwe uri guhabwa amahirwe menshi  yo gutoza APR FC umwaka w’imikino utaha, ni  nyuma y’inama yabaye k’umunsi w’ejo y’abantu bashinzwe kugura abakinnyi igamije n’ubundi guhitamo umutoza, Amakuru ariho ari kuvuga ko Miguel Angel Gamondi yageze mu Rwanda Ku munsi wejo bityo akaba asigaje gusoza ibiganiro ubundi agashyira umukono ku masezerano.

Uyu mutoza kuri ubu yarimo  atoza ikipe ya Al-Nasr Benghazi yo muri Libya, n’umutoza ushobora  kuzafasha ikipe ya APR FC Kuko yatoje amakipe akomeye arimo CR Belouizdad, USM Alger zo muri Algeria,Wydad Casablanca yo muri Marroco na Young Africans yo muri Tanzania.

Mu minsi micye turaba twamenye ko yamaze gusinya amasezerano n’ibikubiye mu masezerano ye ndetse n’amafaranga azahembwa, uyu mutoza impamvu n’uko we yemera ko mu batoza bazamwungiriza yemera ko harimo n’abanyarwanda mu gihe abandi bavuga ko bazizanira abatoza bungirije nta mu nyarwanda urimo.

Miguel Angel Gamondi yatoje amakipe agiye akomeye hano iwacu muri Africa arimo nka USM Algeria na Young African

Miguel Angel Gamondi yamaze kugera kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends