Kuruyu wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2025, Tour du Rwanda yakomeje ku munsi wa kabiri hakinwa agace ka Kigali-Musanze, kari gafite intera ya kilometero 121. Uyu munsi wa kabiri waranzwe n’impinduka nyinshi, aho abakinnyi barushanyijwe gukomeza kuyobora isiganwa, ariko byarangiye Umunya-Australia Brady Gilmore yegukanye intsinzi atwara aka gace.
Aka gace ka kabiri katangiriye i Kigali imbere ya MIC, aho abakinnyi batangiranye imbaraga nyinshi ubona ko buri wese ashaka kuza kwigaragaza haba amanota yo munzira ndetse no kuryegukana. Nsengiyumva Shemu wa Java-Inovotec yihuse, asiga abandi akomeza agenda wenyine, ariko nyuma aza gukurikirwa na Vinzent Dorn (Bike Aid) na Munyaneza Didier, ukinira Team Rwanda uri kugenda agaragaza ubuhanga muri iri rushanwa.
Mu bilometero bya mbere, Vinzent Dorn yaje gusiga Munyaneza Didier ndetse birangira afashe Nsengiyumva Shemu wari wabasize, maze nawe ahita yegukana amanota y’Umusozi wa Mbere watangiwe i Kanyinya ku bilometero 7.7. Nyuma yaho, aba bombi bakomereje imbere, aho Vinzent Dorn yaje no kwegukana amanota y’Umusozi wa Kabiri watangiwe i Rusiga, akanegukana amanota ya Sprint ya Mbere yatangiwe i Nyirangarama.
Nsengiyumva Shemu ni we wakomeje kuyobora isiganwa agana i Musanze, aho yahageze ari we wa mbere, yongera no kwegukana amanota ya Sprint ya Kabiri yabereye muri uwo mujyi wa musanze.
Brady Gilmore yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 3 n’amasegonda 39. Yakurikiwe na Itamar Einhorn (Israel Premier Tech), Lorrnzo Manzin (TotalEnergies), Moritz Kretschy (Israel Premier Tech) na Oliver Peace (DPP).
Ku ruhande rw’abanyarwanda, Masengesho Vainqueur (Team Rwanda) yaje ku mwanya wa 10, niwe waje hafi,Mugisha Moïse (Team Rwanda) aza ku mwanya wa 13, mu gihe Manizabayo Eric (Java-Inovotec) yaje ku mwanya wa 26. Aba bose bakoreshaga ibihe bimwe n’uwabaye uwa mbere, bigaragaza ko abakinnyi b’u Rwanda bakomeje kwitwara neza muri iri siganwa.
Uyu munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda waranzwe no guhangana gukomeye, aho abakinnyi bagaragaje imbaraga nyinshi. Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan, wari watwaye agace ka mbere, yasoje isiganwa ari uwa gatandatu, bigaragaza ko yari mu bahatana cyane.
Iri siganwa rirakomeza ku munsi wa gatatu, aho abakinnyi bazakomeza guhatana mu gushaka amanota no kwegukana Tour du Rwanda 2025.
Abakinnyi ba mbere ku rutonde rusange kugeza k’umunsi wa kabiri
1. Fabien Doubey (TotalEnergies): 7h02’22”
2. Milan Menten (Lotto Development Team)
3. Joris Delbove (TotalEnergies): +1″
4. Oliver Mattheis (Bike Aid): +3″
5. Adria Pericas (UAZ): +6″
6. Brady Gilmore (Israel PT): +6″
7. Lorrenzo Manzin (TotalEnergies): +8″
8. Moritz Kretschy (Israel PT): +9″
9. Duarte Marivoet (UAZ): +9″
10. Henok Mulubrhan (Eritrea): +10″
11. Itamar Einhorn (Israel PT): +10″
.
.
18. Masengesho Vainqueur (Rwanda): +21″
.
.
25. Mugisha Moise (Rwanda): +28″
28. Manizabayo Eric (Java-InovoTec): +36″
.
.
45. Aldo Taillieu (Lotto Devo Team): +13’34”
.
.
68. Ruhumuriza Aime (May Stars): +27’44”


Umunya-Australia Brady Gilmore niwe wegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2025


ubwo binjiraga mu mugi wa Musanze







