Umunya-Brazil Vinícius Júnior ashobora gusohoka muri Real Madrid nyuma y’uko yabwiye ikipe ya Real Madrid ko ashaka umushahara uruta abandi bose bakaba bamukura kuri Miliyoni €21 akaba bamushyira kuri miliyoni €36, akaba umukinyi wa mbere uhabwa amafaranga menshi muri iyi kipe.
Nyuma y’uko abahagarariye uyu musore babwiye Real Madrid ko igomba kuzamurira uyu musore umushahara yabonaga ku mwaka nkuko ikinyamakuru cyo muri Espagne cyitwa SPORT kibitanagaza, ikipe ya Real Madrid ngo ntiyiteguye kumva ubusabe bw’uyu mukinnyi, kandi ngo aho kumuha aya mafaranga yamureka agasohoka kuko yatangiye kuba umutwaro ku ikipe.
Vinícius Júnior afite amasezerano azamugeza muri 2027, byari biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu gikombe cy’Isi cy’Amakipe yagombaga konjyera amasezerano muri iyi kipe gusa bisa naho bishobora kurangira uyu musore atonjyeye amasezerano kuko ngo Real Madrid ntiyiteguye kumva ibyo avuga bijyendanye n’uko atacyiri no kwitwara neza.
Vinícius Júnior nyuma y’uko umwaka ushize yabuze Ballon d’Or kandi yarahabwwaga amahirwe igahabwa Rodri bisa naho yasubiye inyuma kuburyo bukomeye cyane, bijyendanye n’umusaruro yatanze umwaka ushize, bias n’aho byamukoze mu mutwe agasubira inyuma.
Ikipe ya Real Madrid ngo ntago yiteguye kurenza miliyoni €25 k’umwaka kujyira ngo abe yakonjyera amasezerano, kuruhande rwa Vinícius Júnior ntago babyumva ubona ko impande zomi guhura bishobora kuzaranjyira bigoranye akaba yanasohoka dore ko nibidakunda ngo Vinícius Júnior acishe macye yumve ko agomba kubana na MBppe bishobora kuranjyira agurishijwe akaba yajya mu makipe yo muri Soudi Arbia arimo za Al Hilal zagie zigaragaza ko ziteguye kumuha amafaranga yose yifuza kujyira ngo abe yakwerekezamo, kuko ntayindi kipe yo k’umugabane w’iburayi yabasha kumuha amafaranaga arimo gusa y’umushahara.

Vinícius Júnior ari gusaba Real Madrid umushahara wa miliyoni €36 avuye kuwoyarasanganywe €21

Real Madrid ntago yiteguye kurenza miliyoni €25
