Umunya-Cameroon Brayan Mbeumo yamaze kugera i Mamchester

Umunya-Cameroon Brayan Mbeumo warusanzwe ukinira ikipe ya Brentfrd  yamaze kugera I Manchester nyuma y’uko amakipe yombi hagati ya Brentford na Manchester United bamze kumvikana kubyo kuba uyu musore agomba gusinya Muri Manchester United aguzwe Miliyoni £65 ziziyongeraho izi £6 zizishyura mu gihe cy’imyaka 4.

Uyu Rutahizamu Bryan Mbeumo n’umwe muri barutahizamu bagaragaje ubunganga ndetse no guhatana umwaka ushize w’imikino nyuma yo gukina imikino 38 yose ya shampiyona akajyira uruhare mu bitego 28, kuko yatsinze ibitego 20 atanga imipira 8 yavuyemo ibitego ari nabyo byatumye agaciro ke kazamuka cyane atanjyira gutekerezwa n’amakipe akomeye, n’ubwo ikipe ya Brentford yari yabanje kwihagararaho idashaka kugirisha uno musore ikipe ya Manchester United yakomeje kugaragaza ko yifuza uno musore kuburyo buukomeye, ikipe ya Manchester United yajyanye amafaranga anaga na miliyoni 65 ariko ikipe ya Brentford ibabwira ko nituzuza miliyoni £70 batazigera babona uyu musore, k’umunsi wo ku wa Gatanu nibwo Manchester Unite yemeye kwishyura ayo mafaranga ubundi bakeguka uyu Rutahizamu.

Brayan Mbeumo yamaze kugera kuk kibuga cy’imyitozo cya Manchester United I Carrington ago agomba gukorerwa ikizami cy’ubuzima ubundi agatangazwa nk’umukinnyi mushya wa Manchester United nyuma yo kugurwa agera kuri miliyoni £65 ziziyonjyeraho miliyoni £6 zizishyura nyuma, biteganyijwe uyu musore w’imyaka 29 ashobora gusinya imyaka 5 iziyonjyeraho undi umwe.

Yabaye umukinnyi wa gatatu Manchester United yaguze muri iyi mpeshyi nyuma ya Matheus Cunha na Diego Leon.

Manchester United kandi igeze kure ibiganiro na FC Barcelona ibyo kugurisha Marcus Rashford basa n’aho babonak bigoye ahubwo icyiri gukorwa n’ukureba uko yatizwa muri iyi kipe maze FC Barcelona ikajya imumenyera umushara ungana 325£ ku cyumweru. Akaba yabakinira umwaka w’imikino bashima umusaruro we bakzamugura agera kuri miliyoni  30£.

Rutahizamu Brayan Mbeumo yamze kujyera i Manchester kurangizanya nayo agasinya amasezerano y’imyaka 5 ishobora konjyerwaho undi umwe

Ibiganiro bigeze kure kujyira Mancherster United itize FC Barcelona Marcus Rashford nyuma yo kwanga kumugura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends