Umunya-Canada,Vallieres Mill Magdeleine w’imyaka 24 niwe wegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 mu gusiganwa mu bagore aho asoje akoresheje amasaha ane,iminota 34 n’amasegonda 48. Fisher Black wa Newzleand wasizwe amasegonda 23 yabaye uwa kabiri naho Garcia Carnellas wa Espagne wasizwe amasegonda 27 aba uwa gatatu.
Kuri uyu wa gatandatu hakinywa umunsi wa 7 wa shampiyona y’Isi y’amagare ikomeje kubera hano mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, aho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025, harikinywe ibyiciro bibiri mu masaha ya mu gitondo hakinye ababwa batarengeje imyaka 19 aho basiganywaga intera ya kilomeretoro 74 biza kurangira, Guhera ku isaha ya 12h00 nibwo hatangiye isiganywa ryabogorere bakuru ibizwi nka , “Women Elite Road Race”, n’isiganywa ryitabiriwe n’abakinnyi 106 basiganywaga igera ku ntera ya kilometero 164,6km.
Ryari isiganywa rigoye cyane kuko bagomba kuzaenguruka inshuro 11 mu mihanda bagendaga banyuramo, ariko agazwi nko kwa minyone mu gahanda k’amabuye niho hakomeje kujyenda hakora itandukaniro kuko harimo kujyenda hagora benshi cyane, Umunya-Canada,Vallieres Mill Magdeleine w’imyaka 24 niwe wegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 mu gusiganwa mu bagore aho asoje akoresheje amasaha ane,iminota 34 n’amasegonda 48. Fisher Black wa Newzleand wasizwe amasegonda 23 yabaye uwa kabiri naho Garcia Carnellas wa Espagne wasizwe amasegonda 27 aba uwa gatatu.
Nta munyarwanda wasoje isiganwa ry’abagore muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 ryabaye ku wa 27 Nzeri 2025. Nirere Xaverine wari Umunyarwanda rukumbi wari usigaye mu isiganwa ry’abagore, yavuyemo bageze kuri lape ya 9.Yiyongereye kuri Nzayisenga Valentine, Irakoze Neza Violette na Ingabire Diane na bo bavuyemo mu bilometero byabanje
Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali izakomeza ku munsi wejo ku Cyumweru ari nawo munsi wa nyuma. Hazasiganwa abagabo bakuru ku ntera y’ibilometero 265.7.U Rwanda ruzahagararirwa na Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Byukusenge Patrick , Muhoza Eric , Nkundabera Eric na Nsengiyumva Shemu.









