Nahom Araya, ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea, ni we wegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2025, kavuye Nyanza kerekeza Kigali kuri Canal Olympia ku ntera ya kilometero 131.5.
Isiganwa ryatangiye abakinnyi bagenda ibilometero bitatu bitabarwa, maze bageze ku kilometero cya 13, Shafik Mugalu ukinira Java-InovoTec yahise ashotora mugenzi we, asiga abandi agenda wenyine. Nyuma y’aho gato, abandi bakinnyi batandatu barimo Mugisha Moise, Uwiduhawe Mike, Munyaneza Didier (Rwanda), Nsengiyumva Shemu (Java-InovoTec), Niyonkuru Samuel (Team Amani) na Ryno Schutte (Afurika y’Epfo), bahise baza kumufata, maze bakomeza guhangana.
Nsengiyumva Shemu yegukanye amanota y’umusozi wa mbere yatangiwe mu Rukingiro, naho amanota y’umusozi wa kabiri ayegukanwa na we mu Gihanga.
Muri Sprint yatangiwe ku Ruhuha, Munyaneza Didier wa Team Rwanda ni we wigaragaje, mu gihe Ryno Schutte wa Afurika y’Epfo yegukanye amanota yo gutambika i Nyamata.
Ku kilometero cya 114, Munyaneza Didier, Shafik Mugalu na Nsengiyumva Shemu basizwe n’abandi bakinnyi bari bayoboye isiganwa.
Mu bilometero bitanu bya nyuma, Mugisha Moise wa Team Rwanda na Niyonkuru Samuel wa Team Amani bagiye imbere basiga Schutte na Nahom Araya wa Eritrea.
Ubwo hasigaye ibilometero bibiri gusa, Nahom Araya yihutiye gukurikirana Mugisha Moise, aramusatira, maze barahangana mu birometero bya nyuma. Nahom Araya yanyuzeho mu buryo butangaje ubwo bari bagiye kuzamuka ku Irebero, maze agera i Rebero ari we wegukanye aka gace akoresheje amasaha 3, iminota 9 n’amasegonda 23.
Uyu mukinnyi wa Eritrea yakomeje kugaragaza ubuhanga mu kuzamuka imisozi no guhatana muri Tour du Rwanda, akaba yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi ba Afurika b’icyamamare batsinze agace muri tour du Rwanda.
Abanyarwanda bakomeje kugenda bitwara neza munzira batsindira amanota menshi ndetse bakayobora n’isiganwa igihe kinini ariki byagera mu bilometero byanyuma bikarangira babasize,harabura agace kamwe kazakinwa k’umunsi w’ejo bazenguruka mumugi wa Kigali gusa bisa naho amahirwe yo kwegukana irisiganywa uyu mwaka ku abanyarwanda bisanaho bitoroshye cyereka habayeho gutungurana cyane .
Abakinnyi 10 ba mbere mu Gace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2025
1. Nahom Araya (Eritrea): 3h09’23”
2. Milan Donie (Lotto Dstny): +10″
3. Henok Mulueberhan (Eritrea): +10”
4. Fabien Doubey (TotalEnergies): +14”
5. Mugisha Moise (Rwanda): +22″
6. Oliver Mattheis (Bike Aid): +22″
7. Oliver Peace (DPP): +27”
8. Adria Pericas Capdevila (UAZ): +27”
9. Awet Aman (CMC): +27”
10. Masengesho Vainqueur (Rwanda): +38″
Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange mbere y’umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2025
1. Fabien Doubey (Team TotalEnergies): 19h35’12”
2. Henok Mulueberhan (Eritrea): +6″
3. Oliver Mattheis (Team Bike Aid): +11″
4. Milan Donie Lotto Development Team): +12″
5. Adria Pericas Capdevila (UAE Team Emirates Gen-Z): +25″
6. Joris Delbove (Team TotalEnergies): +43″
7. Masengesho Vainqueur (Rwanda): +51″
8. Juan Martinez Huertas (Development Team Picnic Postnl): +53″
9. Awet Aman (Centre Mondial du Cyclisme): +1’02”
10. Brady Gilmore (Israel – Premier Tech): +1’02”

Umunya-Eritrea Nahom Araya Yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2025







