Umunya-Espagne, Paula Ostiz, yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda isiganwa ry’abangavu batarengeje imyaka 19 muri Shampiyona y’Amagare ya 2025 iri kubera i Kigali

Umunya-Espagne, Paula Ostiz, yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda isiganwa ry’abangavu batarengeje imyaka 19 muri Shampiyona y’Amagare ya 2025 iri kubera i Kigali, aho yakoresheje amasaha abiri iminota icyenda n’amasegonda 19.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025 shampiyona y’Isi yo gusiganywa ku magare ikomeje kubera hano i Kigali mu Rwanda yakomeza gukinywa k’umunsi wayo wa 7 , aho kuri uyu munsi guhera ku isaha ya 8h20 hakinywe icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19, aho ari isiganywa ryatangijwe na Minisitiri wa Siporo,Nelly Mukazayire, ababa bangavu bakora intera ingana na Kilometero 74.

Hakoreshejwe imihanda wa KCC – Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama- kuzenguruka Golf- SOS- MINAGRI- Ninzi-KABC- RIB- MediHeal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC.

Umunya-Espagne Ostiz Taco Paula niwe usoje ayoboye abandi,akurikirwa n’Umutaliyani Pegolo Chantal,Umusuwisi Grossmann Anja aba uwa gatatu aho bose bakoresheje amasaha abiri,iminota 9 n’amasegonda 19. Umunya-Canada Swierenga Sidney wabaye uwa kane nawe yakoreshejre ibihe bingana gutya.

Abanyarwanda bose batangiye isiganwa barisoje aho Yvonne Masengesho yasoreje ku mwanya wa 48  naho  Liliane Uwiringiyimana Liliane aho basizwe n’uwa mbere iminota 12 n’amasegonda 20

guhera ku isaha ya 12h00 haraza gukinywa icyi cyiciro cyabagore bakuru babigize umwuga aho baza gukina intera ingana na Kilometero 164.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends