Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Umunya Maroco Achraf Hakim niwe watowe nk’umukinyi mwiza w’Unyafurika ukina mu Bufaransa

Umunya Maroco Achraf Hakim niwe watowe nk’umukinyi mwiza w’Unyafurika ukina mu Bufaransa

Myugariro ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain usanzwe ukomoka muri Maroc, Achraf Hakimi yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umunyafurika ukina mu Bufaransa nyuma yo kwitwara neza muri sezo ya 2024/2025.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025 nibwo inkinyamakuru France 24 gifatanyije n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (RFI), byatoranyije umukinnyi mwiza w’Umunyafurika mu Bufaransa ibi byabaye nyuma y’uko mu minsi yashize hari hatowe umukinyi mwiza muri League 1  aho hatowe Osmeni Dembele nk’umukinnyi mwiza wahize abanda mu Bufaransa, hari hatahiwe gutoranywa uwahize abanda nibwo hatoranyijwe umunyafurika mwiza ukina mu Bufaransa.

Hakimi w’imyaka 26 y’amavuko n’umwe mu basore bari kugenda bitwara neza by’umwihariko kuruhande rw’ibumoso inyuma aho yagiye afasha ikipe ya PSG kwegukana ikikombe cya shampiyona,League A ndetse anabafasha kugera k’umukino wanyuma wa UEFA Champion League basezereye Arsenal umukino yatsinzemo n’igitego, yarahataniye icyi giheembo n’abarimo Umunya-Côte d’Ivoire ukinira Nice, Evann Guessand n’Umunya-Sénégal ukinira Strasbourg, Habib Diarra.

Hakimi amaze gukinira PSG imikino 45 muri uyu mwaka w’imikino  aho yatsinze ibitego 7 agatanga imipira 11 ivamo ibitego, iyi iba ari imibare myiza k’umukinnyi ukina yugarira ari nabyo byatumye ahigika abanda bari bahanganiye icyo gihembo.

Icyi gihembo cy’umunyafurika mwiza ukina mu Bufaransa kimaze gutangwa inshuro 17 aho

Pierre-Emerick Aubameyang wo muri Gabon na Gervinho wo muri Côte d’Ivoire ni bo bamaze kugitwara inshuro ebyiri akaba aribo bamaze guhigika abanda. Hakimi ashobora no kuba ariwe ufite amahirwe yo kuzegukana igihembo cy’Umunyafurika mwiza muri rusange nubwo ahanganye na Muhamed Salah ukinira Liverpool ariko mu gihe Hkim yaba abshije kweguka UEFA Champion League amahirwe yakwiyongera nacyo akaba yabashakucyegukana.

Achraf Hakimi niwe watowe nk’umukinyi mwiza w’Unyafurika ukina mu Bufaransa

Achraf HakimI yafashije PSG kwegukana League A

Achraf Hakim yafashije PSG kugera k’umukino wanyuma wa UEFA Champion League

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *