Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Umunyamakuru Taikun Ndahiro yaciye amarenga yo kuba mu rukundo

Umunyamakuru Taikun Ndahiro yaciye amarenga yo kuba mu rukundo

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Taikun Ndahiro Aciye ku rukuta rwe rwa Instagram yaciye amarenga y’uko Ashobora kuba yinjiye mu munyenga w’urukundo n’inkumi Nziza iri mu bari kuzamuka muri Cinema mu Rwanda.

Kuri uyu mugoroba wo kuwa 05 z’ukwa 06 2025 nibwo uyu musore uri mu bagezweho mu myidagaduro kubera ibiganiro akora binyuzwa kuri Shene zitandukanye za YouTube yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram Ari kumwe n’iki kizungerezi arenzaho amagambo ahamya urukundo.

Ni amagambo yari yakurikije aya mashusho Ari kumwe niyi nkumi bishimye ndetse amwitaho by’abari mu mubano kuburyo yarengejeho n’ijambo rishimangira ko harimo urukundo.

Taikun Ndahiro yamenywe cyane kuri Radiyo zo mu Rwanda na bimwe mu bikorwa by’urwenya yagiye akora byamugize ikirangirire mu myidagaduro.

Usibye urwenya Kandi itangazamakuru ubu Taikun arikorera kuri murandasi byumwihariko kuri YouTube aho Afite ibiganiro akora ahurizamo abantu batandukanye bazwi mu ngeri zitandukanye.

Uyu mukobwa wagaragaye Ari kumwe na Ndahiro Taikun we azwi muri Cinema cyane muri Filime nka Filime z’uruhererekane zanyuzwaga kuri Zenc Films nayo iri mu zifite ibigwi mu Gushyira ibuye muri Cinema nyarwanda.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *