Umunyamakuru Ukomeye Jean Lambert Gatare wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda, yitabye Imana

Jean Lambert Gatare wari umunyamakuru w’inararibonye mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda, yitabye Imana nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe kirekire. Yaguye mu gihugu cy’u Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza iyi nkuru ya kababaro yashenguye benshi kuko yarumwe mubagabo bakomeye cyane mu itangazamakuru ryu Rwanda.

Gatare yamenyekanye cyane muri Radio Rwanda guhera mu 1995, aho yakoze ibiganiro by’imikino byakunzwe na benshi. Mu 2011, yinjiye muri Isango Star, aho yayoboye ikiganiro “Rayon Time” cyibandaga ku makuru y’ikipe ya Rayon Sports. Mu 2020, yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.

Afatwa nk’umwe mu banyamakuru bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda. Yari azwiho ubuhanga mu gukina amagambo no guha abakinnyi amazina yihariye yashingiraga ku myitwarire yabo ku kibuga. Bamwe mu bakinnyi yabise amazina ni Haruna Niyonzima (Fabregas), Twagizimana Fabrice (Ndikukazi), na Ndayishimiye Eric (Bakame).

Gatare numwe mubanyamakuru abanshi bakuze bumva yogeza imipira cyane cyane yabaga ari kumwe na Marcel Rutagarama aho abanyamakuru benshi bagezweho kuru bavuga ko bakuze bumva  Gatare yogeza umupira maze bakarushaho kubikunda cyane,yabaye umwe mu nkingi za mwamba muri siporo yu Rwanda ndetse no kuyimenyekanisha kuruhando mpuzamahanga ikindi yabaye icyitegerezo cy’abanyamakuru benshi aho yagize urhare gukundisha abakiribato gukunda umupira w’amaguru ndetse abenshi babaye abanyamakuru b’imikino bavuga ko bakuze bumva bashaka kuba abanyamakuru kubera ukuntu yogezaga abantu benshi bakabikunda.

Uyu mugabo siporo nyarwanda izamwibukiraho ibintu byinshi yakoze muri siporo nyanrwanda ndetse n’ibuye yashyize kw’itangazamakuru ryu Rwanda.

Gatare yakoranye nabanyamakuru benshi bagiye batandukanye  bakomeye hano mu Rwanda ariko abo abantu benshi bazi harimo jean Cloude ndengeyingoma,Marcel Rutagarama aho bakoreraga igigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) cyaho cyitwa Orenforo.

Gatare yari umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports, ikipe yamubereye nk’umuryango. Urupfu rwe ni igihombo gikomeye ku itangazamakuru ry’imikino n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends