Umunyamakuru w’imikino Dushime Nep uzwi cyane ku iza rya “Nep mubicu” kubera ukuntu asanzwe azi kojyeza umupira, yamaze kwerekeza kuri Radi Rwanda avuye kuri SK FM yasanzwe akora.
Kuri uy wa mbere Tariki ya 12 Kanama 2025 nibwo mu ikiganiro urubuga rw’imikino cya Radio Rwanda nibwo bakiriye umunyamakuru mushya uje gusimbura LorenzoChristian musangamfura wamaze kwerekeza kuri SK FM, nkuko byari bimaze iminsi bivugwa mubitangazamukuru bitandukanye kuri uyu munsi nibwo byaje gutangaza kuburyo budasubirwaho ko Mubicu yerekeje kuri Radio Rwanda avuye kuri SK FM ya Sam Karenzi aho yaramaze igihe gito akora.
guhera ubungubu Dushime nep mubicu agiye kujya yumvikana kuri radio rwanda haba m’urubuga ndetse no kuri Magic FM muri Magic Line Up ndetse no kujyeza imikino imikino haba iyahano mu Rwanda ndetse no k’umugabane w’iburayi.
Nepo mubicu n’umwe mubanyamakuri mu Rwanda baza kojyeza umupira cyane cyane imikino yo k’umugabane w’iburayi, akaba afite umwihari cyane cyane abenshi bamukundira ukuntu yogeza igite ndetse n’uburyo agenda yita abakinnyi amazina.




