Umunyarwanda Nkulikiyimana Darryl yerekeje mu ikipe ya standard de Liège asanzeyo Hakim Sahabo

Myugariro w’umunyarwanda Nkulikiyimana Darryl w’imyaka 20 y’amavuko watangiye no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu “Amavubi” yamze kwerekeza mu ikipe ya standard de Liège yo mu Bubiligi.

Ikigo gikomeye cyane cyitwa InterLex Sport gisanzwe gifasha abakinnyi bakiri bato kubashakira amakipe ndetse kigakurikirana n’inyungu azabo nicyo cyatanga ko uyu musore yamaze kwerekeza muri ino kipe ya InterLex Sport, cyibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zacyo cyagize kiti “Komereza aho Darryl Nkulikiyimana kuba winjiye muri Standard de Liège. Amateka mashya aratangiye.”

Uyu musore n’ubundi yarasanzwe akina mu Bubiligi mu ikipe ya FCV Dender EH, uyu musore kandi yasinye amasezerano y’umwaka umwe gusa.

Nkulikiyimana Darryl yasanze mugenzi we w’Umunyarwanda Hakimu Sahabo nawe usanzwe ukinira tandard de Liège, aho yanamuhaye n’ikaze mu butumwa yanyujije kurukuta rwe rwa Instragram aho yagize ati”Urakaza neza”.

Nkulikiyimana Darryl amaze guhamagarwa inshuri imwe mu ikipe y’igihugu “Amavubi” abwo aheruka guhamagarwa Mu kwezi kwa gatandatu ubwo ikipe y’igihugu yakina imikino ibiri ya gicuti na Algeria.

Uyu musore arabanza gushyirwa mu ikipe y’abato ba standard de Liège kujyira ngo abanze azamure urwego rwe ubundi azabone kuzamurwa mu ikipe nkuru.

Nkulikiyimana Darryl w’imyaka 20 y’amavuko yamaze gusinyira ikipe ya standard de Liège

Nkulikiyimana Darryl amaze guhamagarwa inshuri imwe mu kipe y’igihugu”Amavubi”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends